Huye: Inzu yagwiriye umugore n’umwana we barapfa

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 16 Mata 2024, yasize inzu igwiriye umugore n’umwana ahitwa mu Rurenda mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Icyumba cyaguye ngo cyari gicometse nabi ku yindi nzu na fondasiyo idakomeye yarinjiwemo n'amazi
Icyumba cyaguye ngo cyari gicometse nabi ku yindi nzu na fondasiyo idakomeye yarinjiwemo n’amazi

Bagwiriwe n’icyumba cyari cyubatswe nyuma, cyomekwa ku nzu bari barubatse mbere, bagamije kuyagura.

Francine Mukandekezi w’imyaka 35 hamwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri, ni bo bari baraye muri icyo cyumba, kandi nta bufasha babashije kubona ngo wenda babe babasha kurokoka iyo mpanuka, kuko n’ababonye ko bagwiriwe n’inzu babibonye mu gitondo. Inzu ibagwira nta wabyumvise.

Umugabo we ukora muri salon de coiffure (ubwogoshero) mu mujyi i Huye, utari waraye mu rugo, hamwe n’umwana wabo mukuru wari waraye mu kindi cyumba bo barokotse.

Abaturanyi n’inshuti bageze aho icyo cyumba cy’inzu cyaguye, bavuga ko urebye cyagushijwe n’uko kitafatishijwe neza ku nzu yari yubatswe mbere, ariko ko bishoboka ko n’amazi yinjiriye muri fondasiyo idakomeye yagize uruhare mu gutuma kigwa.

Ikindi ngo n’ubutaka bwo muri ako gace buraseseka, ku buryo amatafari abubumbwamo aba adakomeye.

Umwe mu bari bahari yagize ati "Nawe urebye iyi nzu yari icometse nabi kandi n’ubutaka bwa hano si bwiza mu bijyanye no kubaka. Abahatuye bakwiye kujya bubakisha amatafari akomeye no gucomeka inzu ku yindi bakabanza kubitekerezaho."

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nyuma yo kwitegereza n’igice cy’inzu gisigaye umugabo n’umwana babaye bahakuwe, kuko hari aho amazi yinjiye muri fondasiyo.

Yanasabye ko hafatwa ingamba kugira ngo hatazagira n’abandi bagwirwa n’icyo cyago.

Ati "Imvura iracyagwa. Uwabona aho atuye cyangwa umuturanyi atuye mu buryo bwateza ibyago, yamenyesha ubuyobozi hakarebwa uko yimurwa."

Ikigaragara ni uko bene izi ngamba zikenewe henshi, kuko no mu Karere ka Nyaruguru imvura yaraye ihaguye, na ho yasize inzu igwiriye abantu batanu, batatu bakahasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka