Huye: Bakomeje gusaba ko ikibazo cy’amazi abasenyera avuye mu muhanda cyakemuka

Abatuye mu Midugudu ya Gatoki na Karambi iherereye mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bibaza igihe ikibazo cy’amazi abasenyera avuye mu muhanda kizakemukira burundu, kuko ibyakozwe byose ntacyo byagezeho, bagasaba ko cyakwitabwaho kigakemuka.

Amazi y'imvura yazanywe n'umuferege wacukuwe na WASAC yasenye urugo i Kaburemera
Amazi y’imvura yazanywe n’umuferege wacukuwe na WASAC yasenye urugo i Kaburemera

Ubwinshi bw’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, bwarushijeho kubibutsa ikibazo bafite kuko umuvu wariduye imikingo hamwe na hamwe, winjiza ibyondo mu biro by’Akagari, unacukura zimwe mu mva zo mu irimbi riri muri ako Kagari.

Hari n’urugo amazi yinjiyemo aruzurirana mu gikari, yinjira no mu nzu yabagamo abantu, ibyondo bipfukirana umuryango ku buryo kuyisohokamo abantu badapfiriyemo habaye ku bw’ubutabazi bw’abaturanyi. Amazi yasize iyo nzu n’ubwiherero ndetse n’ubwogero byegeranye byika, ku buryo urebye byasenyutse.

Athanase Nyirimana ukurikirana izo nzu avuga ko amazi asenyera abatuye muri ako gace, ari aturuka mu muhanda ndetse no mu baturanyi batafashe amazi.

Agira ati “Aya mbere aturuka muri kaburimbo, akagenda yongerwa n’aturutse ku nzu z’abaturanyi batafashe ava ku nzu zabo.”

Amazi yuzuye mu nzu yayisize hamwe n'ubwiherero n'ubwogero byegeranye byitse
Amazi yuzuye mu nzu yayisize hamwe n’ubwiherero n’ubwogero byegeranye byitse

Yunganirwa n’umuturanyi ugira ati “Harahanamye. Amazi y’imvura amanuka ari menshi ari aturuka mu muhanda n’ayo ku mazu, byose bikagira imbaraga.”

Umuti washatswe n’abakoze umuhanda ntiwakemuye ikibazo burundu

Abinubira amazi aturuka mu muhanda i Kaburemera batangiye kugaragaza iki kibazo kuva umuhanda wamara gukorwa, hanyuma igice kimwe cy’umuhanda gishyirwaho agakuta kayatangira, amwe ayoborwa mu muferege munini wahanzwe mu gice kidatuwe kugera mu kabande, andi na yo ayoborwa mu mirima.

Icyakora, hari igice cyasigaye kidashyizweho bene ako gakuta, ari na ho urebye hanyura amazi ajya gusenyera abaturage, kimwe n’ayayobowe mu mirima.

Hakomeza gutenguka hagatera impungenge abahaturiye
Hakomeza gutenguka hagatera impungenge abahaturiye

Abaturiye uwo muferege bizeraga ko uzubakirwa, ariko si ko byagenze. Amazi yagiye awongera akora umukoki munini, ku buryo hari imirima yagiye itwarwa, hakaba n’amazu urebye asigaye ari mu manegeka, abura gatoya ngo ahirime.

Delphine Mukashyaka avuga ko imvura nigwa ari nyinshi muri uku kwezi kwa Mata, itazayasiga amahoro.

Ati “Uko biri kose iyi mvura y’ukwezi kwa kane irasiga aridutse yose uko ari atatu.”

Uwo mukoki ngo usigaye unatera ababyeyi impungenge, ku buryo ubuze umwana abanza kuba ari wo amushakiramo. Agnès Mushimiyimana we ngo umwana we yigeze kuwugushwamo n’umuvu avuye ku ishuri, ku bw’amahirwe bamukuramo na bwo kuko hagwaga imvura nkeya. Icyo gihe yari afite imyaka itandatu.

Ati “Hari umwana mfite, yigaga i Runga. Yavuye kwiga harimo kugwa imvura nkeya, harimo hamanuka amazi, numva arimo kuririra mu mukoki, njya kumukuramo. Icyakora ubu twamwimuriye mu Matyazo ngo atazongera kuwunyuraho. Abana bagwamo.”

Hari n’umuturanyi wahisemo gufata abana abajyana iwabo, kuko yabonaga bashobora kuzagwa muri uriya mukoki, cyane ko udahwema kwiyongera mu gace atuyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ku bufatanye n’ikigo RTDA ndetse n’abatunganyije umuhanda bari bakoze isesengura rya mbere, bagashyiraho uriya muferege umanura amazi mu kabande.

Ku bw’imvura iherutse kugwa yasenyeye abantu, ngo bazongera bakore n’ubundi busesenguzi harebwe icyakorwa.

Umukoki wikoze ahayobowe amazi watumye hari abimuka, n'ababyeyi bamwe bajya gucumbikisha abana
Umukoki wikoze ahayobowe amazi watumye hari abimuka, n’ababyeyi bamwe bajya gucumbikisha abana

Abadafata amazi na bo ngo bagiye kongera kubibibutsa, na ho umuferege wamaze kuba umukoki ngo hakozwe inyigo z’uko byakosoka.

Ati “Hakozwe isesengura ku buryo bizakemuka, amazi agaherekezwa kugera mu kabande.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka