Hateganyijwe imvura nyinshi mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024 kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 29 hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 15 na 100 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice by’Amajyepfo y’Iburengerazuba ariko ikazaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu bindi bice by’Igihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 50.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’iminsi itanu (5). Iminsi iteganyijwemo imvura yisumbuyeho ni tariki ya 22, 26, 27, 28, na 29 mu bice by’Iburengerazuba n’Amajyepfo na tariki ya 22, 26 na 27 mu bindi bice by’Igihugu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi ariko rikajya rizamuka gake gake mu gice cy’Amajyepfo y’Iburengerazuba bw’Igihugu hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye:

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Akarere ka Rusizi, Amajyepfo y’Akarere ka Nyamasheke, Uburengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere ka Nyamasheke, Karongi, Uburengerazuba bw’Akarere ka Huye na Nyanza, Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’Akarere ka Rutsiro n’ibice biherereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga byo mu Karere ka Musanze, Burera, Nyabihu n’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.

Imvura iri hagati ya 45 na 60 mm iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere kaa Huye, Rutsiro, Rubavu na Musanze, Gisagara, Muhanga, Ngororero, ibice byo hagati mu Karere ka Nyanza, Burera, Gakenke na Ruhango.

Imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30 niyo nke iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Nyagatare, Gatsibo, Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Bugesera, Ngoma na Kayonza. Imvura iri hagati ya 30 na 45 mm iteganyijwe mu turere twa Kamonyi, Nyarugenge, Kirehe, ibice bisigaye by’Akarere ka Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Gakenke, uburasirazuba bw’Akarere ka Ruhango na Nyanza,Amajyepfo y’Akarere ka Burera.

Umuyaga uteganyijwe:

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Gashyantare 2024. Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (reba ibara ry’icunga ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe) uteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Gisagara, Nyanza, Karongi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, uburasirazuba bw’Akarere ka Huye, no mubice bimwe by’Akarere ka Rutsiro, Ngororero, Muhanga na Ruhango. Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umwinshi uri hagati ya 4 na 6 metero ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi).

Ubushyuhe buteganyijwe:

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, iby’Akarere ka Bugesera, niby’Akarere ka Nyagatare,Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Gisagara, uburasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi, Ruhango, Nyanza, uburengerazuba bw’Akarere ka Ngoma no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30. Mu majyaruguru y’ Akarere ka Nyabihu naka Musanze muri Pariki y’Ibirunga niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20. Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo cy’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 21 na tariki 29 Gashyantare mu Rwanda mu bice by’Amajyaruguru y’intara y’Iburasirazuba.

Ingaruka ziteganyijwe

Kubera ko mu minsi ya nyuma y’igice cya kabiri cya Gashyantare 2024 haguye imvura, ubutaka bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe hirya no hino mu gihugu ariko cyane cyane mu majyepfo y’uburengerazuba ahateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 80 na 100.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza. Amakarita akurikira aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga biteganyijwe muri buri karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka