Hari abitwaje izamuka ry’ibiciro by’ingendo biba abagenzi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, ubwo ibiciro by’ingendo bishya byatangiraga gukurikizwa, hari abagenzi bavuga ko havutse ba rusahurira mu nduru bazamura ibiciro badakurikije uko Leta yabiteganyije.

Abagenzi ngo babaye bake ugereranyije n'ibisanzwe
Abagenzi ngo babaye bake ugereranyije n’ibisanzwe

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ari na yo ishinzwe gutwara abantu n’ibintu, ivuga ko ku biciro byari bisanzweho by’ingendo hiyongereyeho amafaranga hafi 1/3 cy’itike y’urugendo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.

Uwitwa Niyomugisha Olivier wavuye i Kabarore muri Gatsibo, avuga ko aho yajyaga akoresha 2,500Frw ubu yahishyuye 3,700Frw, ariko agashyigikira ko ibi byagombye gutuma Leta yongera imodoka ikanagabanya igiciro cya lisansi na mazutu.

Yagize ati "Kuri izi ngamba Leta yafashe zo kuba umuntu yajya yiyishyurira urugendo ikagura n’izo modoka nyinshi, na byo ni byiza n’iyo lisansi ikagabanuka, kuko iri kwiyongera cyane, nanyuraga hano abantu baje mu Bunani imodoka zabuze bya hatari."

Uwitwa Apollinaire Uwiragiye wavaga i Kirehe yerekeza i Huye, avuga ko yajyaga akoresha amafaranga ibihumbi bitatu kuva i Nyakarambi aza i Kigali, ariko ubu akaba yishyuye amafaranga arenga ibihumbi bine.

Uwiragiye yumvise ibisobanuro bya Guverinoma, ko gukuraho amafaranga ya nkunganire kuri buri mugenzi bigamije kuyashora mu kubona imodoka nyinshi no kuringaniza ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, maze ahagarara hagati.

Uwiragiye ati "Ingamba zafatwa, ntabwo ari ukuvuga ngo ’Leta ireke kugura izo modoka’, ariko n’ibiciro babigabanyeho gake ku buryo byazajya bigenda byurira gake gake, ariko batabanje gutungura abantu, wenda nko kuva i Kirehe uza i Nyabugogo akaba nka 3,500Frw."

Uwitwa Nyabyenda Joseph wavaga mu Bugesera yerekeza i Nyaruguru, avuga ko ibyo kuzamuka kw’ikiguzi cy’urugendo atari abizi, akaba yari yicaye ku ntebe muri gare agaragaza kubura icyo yakora, nyuma yo kumva ko amafaranga yari afite agiye kuyamarira mu rugendo.

Nyabyenda ati "Ibyo kuzamuka kw’ibiciro ntabyo nari nzi, nta byo kugaruka mu kazi aho nari naragiye gupagasa mu Bugesera, ndahita nguma i Nyaruguru kuko ntaho wakura ayo matike."

Hari abagenzi bavuga ko baciwe amafaranga arenze ayo Leta yashyizeho, barimo Niyomugisha Olivier uvuga ko ba rusahurira mu nduru ubu barimo gufatirana abagenzi bataramenya uburyo ibiciro bishya by’ingendo biteye.

Ati "I Kayonza hari umuntu bakatiye itike ya 1,500Frw nyamara aho yari agiye ari 1,300Frw, udafite amakuru atanga amafaranga bamuca yose, abo ni babandi bashaka kungukira ku bataramenya gahunda ya Leta."

Uwitwa Saidi Banguwiha, ukorera Ikigo Horizon Express, avuga ko hari abaturage bavuye mu cyaro baza badafite amakuru y’izamuka ry’ibiciro, akaba ari bo bihereranwa n’abakarasi ku ruhande bakabaca amafaranga y’umurengera.

Uko urujya n’uruza rwari rwifashe

Muri Gare i Nyabugogo ahahurira abagenzi bavuye hirya no hino mu Gihugu, hiriwe urujya n’uruza, ariko abo twaganiriye bakavuga ko abantu batari benshi nk’ibisanzwe.

Umukozi wa Horizon Express ukata amatike yavugaga ko ku munsi wa mbere w’izamuka ry’igiciro cy’urugendo abagenzi ngo babaye bake cyane, n’ubwo ibi yabivugaga ahugiye mu gutanga amatike.

Yagize ati "Abagenzi bagabanutse, ugereranyije(abataje) ni nka 40%, kuko hano habaga huzuye hari imirongo myinshi cyane, kandi kuba ari muri wikendi ni cyo gihe tugira abakiriya benshi. Turababwira ibiciro bati reka reka, murimo muraduhenda."

Mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali na ho byagaragaraga ko urujya n’uruza atari rwinshi cyane nk’uko bisanzwe, ndetse hari na linye zari ziriho abahamagaRA bagira bati "Kinyinya muze hano!" Abandi bati "Kimironko unyuze i Kibagabaga, muze hano!"

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’ikigo Jali Transport, Innocent Twahirwa, avuga ko bagiye gutwara abagenzi neza kurusha ibisanzwe, bitewe n’uko imodoka ziyongereye.

Twahirwa avuga ko mu ngamba zo gufata neza abagenzi zafashwe, hari ukwirinda kuzuza bisi nk’ibisanzwe kuko Yutong ngo itagomba kurenza abantu 70, kuba ikiguzi cyo gutwara umuzigo w’umuntu cyo kitigeze kizamuka, ndetse no kuba ngo abagenzi batazajya bamara umwanya munini bategereje imodoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse neza, turabashimiye kuri aya makuru meza avanze mo n’ubuvugizi kuri ba rubanda rugufi. Hari ahari ibibazo bikomeye rwose nk’umuhanda (Musanze-Butaro, na Musanze-Kirambo) mu Majyaruguru aho ntabiciro byagaragajwe ku rutonde rwatangajwe na Leta. Turebye inyongera ya 1/3 ya 1200 Rwf yakabaye 1500 Rwf, ariko barimo kwishuza 1900 Rwf, Leta nitabare abakoresha imihanda Musanze-Butaro na Musanze Kirambo.
Murakoze

Rutenda Aimable yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Base -Gicumbi hiyongereyeho 1/2.Hari n’aho igiciro bagikuba kabiri.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka