Hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye ku bibazo biri mu nganda - Minisitiri Prof Ngabitsinze

Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrisostome yagezaga ibisobanuro mu magambo kubagize Inteko Ishinga Amateko ku bibazo byagaragaye mu gihe Abadepite basuraga ibikorwa by’inganda nto n’iziciriritse no ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta kuri gahunda yo guteza imbere ibyanya byahariwe inganda, Minisiti yavuze ko Leta irimo ireba uburyo hanozwa imikoranire n’abikorera ndetse aho bishoboka inganda zikegurirwa abikorera.

Minsitiri Prof Ngabitsinze yavuze ku mavugururwa ya politiki y’inganda yamaze gukorwa ko politiki igiye guhuzwa na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya 2 (NST2) cyane ko icyiciro cya 1 kirimo kugana ku musozo.

Ati“Twe turimo turakora ariko MINICOM ifatanyije n’ibindi bigo birimo Rwanda Rwanda FDA, harimo RICA, na RSB birenze Minisitiri umwe kuba nakwicara aha ngaha nkakubwira ko ikibazo kizaba kakemutse mu mezi atatu harimo ko naba mfashe n’inshingano z’abandi bafatanyabikorwa gusa hakenewe ubufatanye bw’inzego zose bireba ariko tutibagiwe n’ubufatanye bw’inzego z’abikorera”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Prof Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zishinzwe imicungire n’imikorere y’inganda ku gira ngo ibibazo bikigaragaramo bikemuke.

Minisitiri yagaragaje ko inganda Leta ifitemo imigabane zigiye kongerwamo ibikoresho bihagije kugira ngo zegurirwe abikorera kandi zishobore gutanga umusaruro ufatika.

Zimwe muri izi nganda ni urukora ikigage rwo mu karere ka Kamonyi, urwenga urwagwa i Rwamagana, uruganda rukora amafiriti ruri mu karere ka Nyabihu n’izindi nganda zitandukanye.

Hon. Ayinkamiye Speciose yagaragaje ko inganda Leta ifitemo imigabane zidatanga umusaruro ukwiye kuko basanze zitanga umusaruro uri ku kigero cyo hasi kubera kubura ibikoresho by’ibanze.

Ati “Hari uruganda rwa Banana Wine LTD rwa Rwamagana rubura umusaruro w’ibitoki ku buryo rwenga kabiri gusa mu kwezi, mufite ngamba ki zo gukemura ibi bibazo”?

Mu bindi bibazo Abadepite bagaragaje birimo kuba nta nyigo zikorwa mbere yo gushyiraho ibyanya by’inganda hirya no hino mu Turere, kudakora inyigo ku iyangirika ry’ibidukikije, gutinda gutanga ibyangombwa kuri ba rwiyemezamirimo bashaka gukorera mu nganda bigatuma n’ibikorwa byabo bidindira.

Hari kandi ikibazo cy’ibyanya by’inganda bidafite ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, imihanda, amazi n’ibindi.

Abagize Inteko Ishinga amategeko
Abagize Inteko Ishinga amategeko

Hari n’Ingurane zihabwa abatuye ahazubakwa inganda kigoranye kuko bisaba ko Leta ariyo izitanga bikaba bishobora gutinza kubaka muri ibi byanya by’inganda.

Ibi bibazo byose Minisitiri Prof Ngabitsinze yavuze ko bizabonerwa ibisubizo ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe ariko cyane cyane uruhare rw’abikorera rukagaragara mu guteza imbere inganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka