Gicumbi: EUCL yakuyeho ingendo abaturage bakoraga bajya gusaba umuriro
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi UECL ishami rya Gicumbi, cyatangije gahunda yo gusanga abaturage mu ngo kikabaha umuriro.
Ni gahunda ubuyobozi bwatekereje nyuma yo kubona ko hari abaturage benshi baba bakeneye umuriro ariko batuye kure y’Umujyi wa Gicumbi aho icyicaro cya EUCL giherereye, kandi bafite n’ubushobozi buke bwo kwiyishyurira ingendo zijyana ibikoresho by’umuriro aho batuye.
Batangiza iki gikorwa mu Murenge wa Muko kuri uyu wa 18 Mutarama 2017, Umuyobozi wa UECL ishami rya Gicumbi, Nkundabakuze Furgence, yavuze ko uyu ari umuhigo bihaye wo kugira ngo bongere umubare w’abafatabuguzi b’umuriro muri aka karere.
Yagize ati “Tuzajya tumanukana ibikoresho dusange umuturage aho atuye, duhite tumuha umuriro atiriwe atanga amafaranga y’ingendo aza kudushaka.
Ikindi kandi abaturage tuzaha umuriro bazoroherezwa kwishyura iyi serivisi mu byiciro, aho kwishyurira rimwe ibihumbi 56000Fr ya Cash Power nk’uko byari bimenyerewe, bazajya bishyura 15000frw bahabwe umuriro, andi bayatange buhoro buhoro.”
Avuga kandi ko abaturage bishimiye iki gikorwa, kuko hari benshi bari barikuyemo indoto zo kuzacana amashanyarazi, kubera gutura kure cyane y’ibiro bya EUCL.
Nkuriyingoma utuye muri uyu Murenge avuga ko nibura kuva aho atuye ajya ku cyicaro cya EUCL byamutwaraga ari hejuru ya 10000Frw ajya gusaba umuriro.
Ubu ngo yishimiye ko atazongera kuyahomba kuko ubutaha bazamusanga iwe bakawumuha .
Biteganyijwe ko mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi, ingo 3000 zizagezwamo amashanyarazi, bakazinjira mu mwaka wa 2018, byibura 70% by’ingo bifite umuriro.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
mwe batuye kaniga numva mwabahamagara numero zabo barazize 0788325768,0788698136 0722911100 bazahita babageraho
iyi gahunda ni inyamibwa pe! si ibyo ntitwabura no gushima eucl gicumbi gahunda yashyizeho yo gucyemura ibibazo byabasanganwe amashanyarazi irihita rwoc!
Iki gikorwa turakishimiye cyane kuko bifashije umuturage utuye kure kubona amashanyarazi. Mukomereze aho Eucl.
None se ubundi bakoraga bate bari barishe abaturage .Nta gishya mbonamo ntuye mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango ariko EUCL ya Ruhango njya mbona ibituzanira no kwishyura twishyura 15000 andi tukayishyura mu gihe kirekire ndetse ubu bwo baduha itara iyowishyuye amafranga ya mbere.
yewe nibyiza cyane gusa nibagerageze natwe baduhe vuba mumurenge wa kaniga kuko biri gutinda cyane kandi nabo babaruriye ko bazabishyura amaso yaheze my kirere nkayumuyoboro wamazi