Gakenke: Imiryango isaga 350 ituye mu manegeka irimo kubakirwa umudugudu w’icyitegererezo

Imiryango itishoboye 354 yo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke ituye mu manegeka akabije, iri kubakirwa Umudugudu w’icyitegererezo, mu rwego rwo kuyifasha mu iterambere no kugira imibereho myiza.

Muzo ni umwe mu Mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, ukaba umurenge wihariye mu kugira imisozi miremire, aho mu ngo 5,624 ziwugize, imiryango igera muri 700 basanze ituye mu manegeka akabije, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Niyoyita Jean Pierre yabitangarije Kigali Today.

Uwo muyobozi avuga ko muri iyo mirenge 700, basanze hari ifite ubushobozi bwo kwikura muri ayo manegeka ikiyubakira, ndetse imwe ikaba yaratangiye ibikorwa byo kubaka, basanga imiryango 354 ari iy’abaturage bafite ubushobozi buke, ari nayo mpamvu hatekerejwe ko bubakirwa uwo mudugudu wa Kagano.

Ni umudugudu uri kubakwa ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Minisiteri y’ibikorwaremezo (MINENFRA) n’Akarere ka Gakenke, aho itsinda riri kubaka uwo mudugudu rikuriwe na Polisi y’u Rwanda.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jean D’Arc Mujawamariya na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Rtd Major General Albert Murasira bagiriye muri uwo murenge bari kumwe n’Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, basuye uwo mudugudu wa Kagano bareba aho imirimo yo kuwubaka igeze.

Abo bayobozi bishimiye uko iyo mirimo iri kwihutishwa, bibutsa abakuriye itsinda ryubaka uwo mudugudu ko icyiciro cya mbere cy’izo nyubako kigomba kuba cyuzuye muri Nyakanga 2023 nk’uko biri mu masezerano, mu rwego rwo kwihutisha igikorwa cyo gukura abaturage mu manegeka, habungabungwa ubuzima bwabo.

Ni umudugudu uri kubakwa mu byiciro (phases), aho imirimo yo kuwubaka yatangiye mu Gushyingo 2023, mu cyiciro cya mbere hakaba hari kuzamurwa inzu 60, biteganyijwe ko izo nzu zizaba zuzuye ku itariki 01 Nyakanga 2024, muri rusange bikaba biteganyijwe ko muri 2025 uwo mudugudu uzaba wamaze gutahwa.

Buri muturage uzimurwa azahabwa inzu y’ibyumba bitatu na salon nta kiguzi asabwe, iyo nzu kandi ikazaba ifite annexe irimo igikoni, sitoke, ubwiherero n’ubwogero, kandi uwimuwe ubutaka bugakomeza kuba ubwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka