Gakenke: Ikamyo ebyiri ziragonganye

Saa moya n’iminota 30, ikamyo yerekezaga i Kigali yagonganye n’indi ya FUSO yerekezaga i Musanze, zifunga umuhanda Kigali-Musanze mu gihe cy’isaha, icyakora ubu ukaba ufunguye igihande kimwe nyuma y’ubutabazi.

Ibinyabiziga byangiritse cyane
Ibinyabiziga byangiritse cyane

Iyo mpanuka ibereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke mu muhanda Kigali-Musanze, aho abari muri izo modoka zombi barokotse iyo mpanuka, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.

Ati “Iyo mpanuka ibereye mu ikorosi ugiye kugera mu isantere ya Gakenke, ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, igonze imodoka ya MITSUBISHI ifite pulaki RAC 249X byabisikanaga, aho yavaga i Kigali ipakiye Ferabeto (Fer à beton), ihita yitambika mu muhanda”.

Arongera ati “Police yahageze ihamagara Breakdown, ubu umuhanda ufunze igice kimwe, turimo gushaka uburyo wafungurwa, ku bw’amahirwe nta muntu wagize ikibazo, gusa hangiritse imodoka RAC249X”.

Iyi mpanuka ntawe yahitanye
Iyi mpanuka ntawe yahitanye

SP Mwiseneza yagize inama agira abatwara ibinyabiziga, ati “Inama tugira abatwara ibinyabiziga ni ugutwara bitonze, kwirinda umuvuduko urengeje uwateganijwe, kwirinda kurangara, gusuzuma ubuzima bw’ikinyabiziga mbere yo gutangira urugendo, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha no kwirinda gutwara bavugira kuri Telephone”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo
Ntamuntu
Iyompanuka
Yahitanye
Imanishimwe.

Tuyisenge jean cloude yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka