Gakenke: DASSO yatunganyirije Abarokotse Jenoside hegitari ebyiri z’imirima

Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Gakenke, tariki 04 Mata 2024, bazindukiye mu muganda wo gufasha imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, aho batunganyije imirima yabo iri ku buso bungana na hegitari ebyiri.

Bahinze ubutaka buri ku buso bwa hegitari ebyiri
Bahinze ubutaka buri ku buso bwa hegitari ebyiri

Ni igikorwa abagize urwo rwego bafatanyije n’abaturage biganjemo urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze zigize imirenge ibiri bakoreyemo uwo muganda.

Nyuma yo gutunganya ubwo butaka, babuteye n’imbuto y’ibishyimbo ndetse n’ubwoko bw’imboga zitandukanye, nk’uko Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gakenke, Abijuru Angelique yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni igikorwa twatekereje mu rwego rwo kurushaho kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kandi tunabafata mu mugongo, dufatanyije n’abaturage ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake, twatunganyije imirima yabo ku butaka bungana na hegitari ebyiri, hanaterwa n’imbuto y’ibishyimbo mu Murenge wa Gakenke”.

Si mu Murenge wa Gakenke gusa icyo gikorwa cyabereyemo, kuko no mu Murenge wa Karambo mu Kagari ka Kanyanza, DASSO ku bufatanye n’Inkeragutabara zo mu Murenge wa Karambo, bakoze Umuganda wo gutera imboga zirimo intoryi, karoti, dodo na beterave, mu murima wa Twizerimana Solange.

Abenshi mu baturage bishimiye icyo gikorwa cy’ubugiraneza cyo kwegera abarokotse Jenoside no kubafata mu mugongo, basaba ko byabera urugero n’izindi nzego cyane cyane mu cyumweru cy’icyunamo kizatangira tariki 07 Mata 2024, ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwitwa Immaculée Mutezimana ati “Ni byiza cyane rwose, n’utundi turere tubigireho”.

Mugenzi we ati “Imana impere DASSO umugisha ku bw’igikorwa mwakoze cy’urukundo, namwe Imana ibambike igikundiro, DASSO rwose muranshimishije muri abo kwigirwaho pe!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka