Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RICA

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe

Nk’uko itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 ribitangaza, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni we wagize Dr. Mark Cyubahiro Bagabe Umuyobozi Mukuru wa RICA.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe agiye kuyibora ikigo RICA, nyuma yo kunyura mu bindi bigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Muri Mata 2018 nibwo itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko Abayobozi bane b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), birukanywe burundu mu kazi, bakaba barimo Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka n’amezi atatu ku buyobozi bwa RAB.

Icyo gihe kandi Dr Daphrose Gahakwa, wari wungirije Dr Cyubahiro Bagabe na we yirukanywe burundu ku mirimo ye.

Muri Mutarama 2018 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari yahagaritse ku mirimo Dr Cyubahiro Bagabe asimbuzwa by’agateganyo Dr Patrick Karangwa wari Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri icyo kigo.

Dr Bagabe akaba yaragizwe Umuyobozi Mukuru wa RAB nyuma y’igihe yari amaze ari Umuyobozi w’Ikigo gitsura Ubuziranenge, RSB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Dr Maark Imana ikomeze kumushoboza tu.wifurije akazi keza.

Harolimana James yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Dr Maark Imana ikomeze kumushoboza tu.wifurije akazi keza.

Harolimana James yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Nibyiza ko Mark ahabwa izinsi nshingano mu ruhando rwo kubaka igihugu ,nibyo Dr Mark Cybahiro arashoboye kand akorana umurava mu mirimo ye yose nubwo ntawuzuza 100% . Afite smart unique and smart intelligence. Ndamuzi kuva mu buto bwe ,he has always been bright ,serious , responsible ,hardworking and humble. His uptitude is unbeatable. I wish him God’s blessings 🙌

Harolimana James yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Dr Cyumbahiro Mark Bagabe mwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya ahawe.

Ndej yanditse ku itariki ya: 16-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka