Diyosezi ya Gikongoro yapfushije Umupadiri

Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, azize uburwayi.

Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana
Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana

Ni mu itangazo ryo kubika, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Céléstin Hakizimana yanditse yihanganisha Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abavandimwe ba Nyakwigendera, ribika Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana mu gitondo cyo ku wa kane azize uburwayi.

Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, imihango yo kumuherekeza izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, aho izabimburirwa n’igitambo cya Misa yo kumusabira, izaturirwa muri Katedrali ya Gikongoro, guhera saa tanu za mu gitondo.

Uwo Mupadiri wari umwe mu bageze mu zabukuru, yakoreye ubutumwa muri Paruwasi zitandukanye, by’umwihariko abimburira abandi kuyobora Paruwasi Mushubi kuva ku itariki 18 Nzeri 1998, nyuma y’uko iyo Paruwasi yari yarashinzwe ariko imara igihe itagira Umupadiri uyibamo, akenshi abakirisitu bagafashwa n’abafaratiri iyo babaga baje mu biruhuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nihanganishije abakirisitu bomuri diyoseze yagikingoro kubwinkuru yakababaro ya bwana padiri peter balikuddembe ba senyeri bakoranye naba padiri bakoranye nabakirisitu bahoyagiye ayoborahose ndabihanganisije bakomeze kwihangana.

Rozine yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Nihanganisije umuryango wababuze uwabo bakomezekwi hangana.

Rozine yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Imana imwakire aruhukire mu mahoro

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Imyaka mibi ku bantu,iba hagati ya 60 na 75.Kuli iyo myaka,ahanini turwara : Cancer,Diabetes,Hypertension,impyiko,etc…Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka by’isi.Abumvira iyo nama,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa (kandi usanga aribo benshi),bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye Imana.Siko bible ivuga.

kirenga yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Imana imwakire aruhukire mu mahoro.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka