Chris Brown yashimiwe agaciro aha abahanzi bo muri Afurika

Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr akoresha mu muziki, akaba umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika, yashimye uburyo Chris Brown aha agaciro abahanzi bo muri Afurika.

Ayra Starr yashimye Chris Brown uburyo ashyigikira abahanzi Nyafurika
Ayra Starr yashimye Chris Brown uburyo ashyigikira abahanzi Nyafurika

Ayra Starr yatangaje ibi nyuma y’uko, Christopher Maurice Brown, umunyamerika w’icyamamare muri RnB, atangaje ko uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria azaba ari mu itsinda ry’abahanzi bazamufasha mu bitaramo bigamije kumenyekanisha alubumu ye nshya “11:11” aherutse gushyira hanze.

Ibi bitaramo bizazenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, bizatangira ku ya 5 Kamena uyu mwaka, bikazahera I Detroit, muri leta ya Michigan, kuri Little Caesars Arena. Azafatanya kandi n’umuhanzikazi Muni Long nawe uri mu bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Made for Me”.

Mu kiganiro, Ayra Starr wamamaye mu ndirimbo “Rush” aherutse kugirana na Kiss FM mu Bwongereza, yavuze ko yatunguwe no kumva azaba ari mu bahanzi bazashyigikira Chris Brown mu bitaramo byo kumurikira abakunzi be alubumu 11:11.

Uyu muhanzikazi yagize ati: “Nabyumvise bwa mbere [Kuzengurukana na Chris Brown] mu cyumweru cya Grammy. Nari nishimye cyane. Oya, ntabwo narize. Birashoboka ko nzarira mu gitaramo cyanjye cya mbere muri ibi bitaramo.

Ayra Starr yakomeje avuga ko Chris Brown, amaze igihe kinini aha agaciro umuziki Nyafurika, aho ashyigikira abahanzi bo muri Afurika kandi ko biba bushimishije kubona umuhanzi w’izina rikomeye nk’irye ashyigikira umuco Nyafurika.

Ati: “Birashimishije kubona umuziki nyafurika umenyekana ku isi. Byasabye igihe kirekire. Umuziki nyafurika ukomeje kwigaragaza. Mubyukuri, Afrobeats yahoze ari ubwoko bwiza bwa muzika ku isi.”

Chris Brown ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bagwije igikundiro vuba aha watangiye gukorana n’abahanzi bo ku mugabane wa Afurika, harimo nka Davido bamaze gukorana indirimbo zirenga esheshatu nka “Blow my Mind”, “Shopping Spree”, “Sensational” bafatanyije na Lojay, “Baby” na “Lower Body” n’izindi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka