Burera: Yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye

Umugabo witwa Ntambara Fidèle wo mu Murenge wa Nemba Akarere ka Burera, bamusanze mu nzu yabanagamo n’umugore we, amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.

Uwo mugabo, ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, ubwo bari mu nzira bombi n’umugore we bataha bavuye gusenga, bagiye batongana, mu kugera mu rugo umugore ahita yahukana.

Amakuru y’urupfu rwa Ntambara yamenyekanye mu masaha ashyira umugoroba wo ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, nyuma y’amakenga abaturage bagize ubwo babonaga inzu yiriwe ikinze kandi bitajyaga bikunda kubaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Boscco, yemeje amakuru y’uru rupfu, agira ati “Uwo mugabo n’umugore we bagiranaga amakimbirane ashingiye ku mitungo, binakekwa ko yaba ariyo yabaye intandaro y’izo ntonganya bagiranye ubwo barimo bava gusenga, zikurikirwa no kwahukana k’umugore noneho umugabo akananirwa kubyihanganira, agafata umwanzuro wo kwikingirana mu nzu akimanika mu mugozi”.

Ati “Muri uko kwirirwa batabonye umuntu n’umwe, abaturage bagize amakenga bagerageza gukomanga urugi babuze ubakingurira, bagerageza kurwica mu kuyigeramo basanga yapfuye. Birashoboka ko yaba yiyahuye uyu munsi ku cyumweru, turacyasesengura neza ngo tumenye niba ari ko byagenze. Gusa mu bigaragara birashoboka cyane ko aricyo cyabayeho”.

Polisi y’u Rwanda igira abantu inama yo kujya batangira amakuru ku gihe, y’ingo zibana mu makimbirane kugira ngo zijye ziganirizwa, zigirwe inama hakiri kare bitaragera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka