Burera: Biyemeje kuba intangarugero mu kurwanya uburembetsi bagakora imirimo yemewe

Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera, ruvuga ko nta nyungu na nke rwigeze rukura mu bikorwa rwishoragamo bya magendu, no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, kuko inshuro zose bagiye babigerageza batasibaga gufungwa bya hato na hato, ndetse bakanamburwa ibyo babaga binjije mu gihugu, bakisanga batagifite na macye mu mafaraga babaga babishoyemo, bakaba biyemeje gukora imirimo yemewe mu gihugu kandi ibungura.

Abize gusudira basanga ubumenyi bungutse bugiye gutuma bahanga imirimo ibyara inyungu
Abize gusudira basanga ubumenyi bungutse bugiye gutuma bahanga imirimo ibyara inyungu

Urwo rubyiruko rwo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo, rusanga igihe kigeze ngo n’abakibirimo babivemo, ahubwo bitabire izindi gahunda n’ibikorwa byemewe.

Abo basore n’inkumi bagarutse kuri ubu butumwa, babarirwa muri 45 basoje amasomo y’imyuga y’ubudozi no gusudira bakurikiranye mu gihe cy’amezi icyenda.

Mutuyimana Jean Claude watundaga magendu, akaza kubivamo akiga umwuga w’ubudozi, ahamya ko hari itandukaniro rikomeye.

Ati “Natundaga amashashi, amavuta ndetse n’isukari mbinyujije mu nzira za panya. Aho mperukira nashoye ibihumbi 300 nyakomoye ku itungo nari nagurishije, nyambukana Uganda ndanguramo magendu nizeyemo inyungu. Mu kugera mu Rwanda barabimfatanye baramfunga baranabinyaka, ngira guhomba amafaranga ndetse ntakaza igihe mu buroko”.

Ati “Mu mezi atatu namazemo nitekerejeho bihagije, ngahora nifuza ko baramutse bandekuye ayo mahirwe nayabyaza umusaruro w’ibikorwa bitari ibishyira ubuzima bwanjye mu kaga”.

Abize imyuga irimo ubudozi no gusudira bahoze muri magendu biyemeje gukora cyane bakiteza imbere
Abize imyuga irimo ubudozi no gusudira bahoze muri magendu biyemeje gukora cyane bakiteza imbere

Uyu musore kuri ubu wasoje amahugurwa mu bijyanye n’ubudozi, ni umwe mu bishimira ko inzozi ze zabaye impamo.

Ati “Ubudozi nakuze mbwiyumvamo kurusha indi myuga dore ko hari n’ibigo byinshi by’amashuri bihora bitanga akazi ko kubidodera imyambaro y’abanyeshuri, kandi kuba nsoje aya masomo ni amahirwe akomeye mfunguriwe yo gukorana nabyo, cyane ko usanga bikorana n’abanyamwuga bo mu rwego nk’uru turiho ndetse n’urwisumbuyeho. Dushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwaduhaye aya mahirwe”.

Ishimwe Fabrice, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Rwanda Youth in Action Organisation, ari na wo wahuguye uru rubyiruko ubitewemo inkunga na RGB ku bufatanye na UNDP, avuga ko imirimo itemewe rumwe mu rubyiruko rwishoramo irudindiza ikanasubiza inyuma Igihugu, ari nayo mpamvu hakorwa ibishoboka hagatangwa amahirwe y’umurimo.

Ati “Ubushomeri n’ubumenyi bucye, biri mu bibazo nyamukuru bituma hari abishora mu mirimo itemewe. Inzira yonyine yo gukemura iki kibazo harimo no kubigisha imyuga yatuma bahanga akazi ndetse bakagaha abandi, ibyo bikadufasha gusigasira za mbaraga zabo ntizitatanire mu bikorwa bibakururira ibihano cyangwa guhora bahangayitse”.

Ibyo Mutuyimana yashoraga muri magendu byamubereye imfabusa yiyemeza kubvamo
Ibyo Mutuyimana yashoraga muri magendu byamubereye imfabusa yiyemeza kubvamo

Aba basoje imyuga biyongera ku bandi 900 bo muri aka Karere, na bo bigishijwe imyuga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakorana na ko, kandi gahunda yo gukomeza kwigisha n’abandi irakomeje nk’uko Nshimyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yabivuze.

Ati “Izi ni izindi mbaraga ziyongera ku zo dusanganwe mu gukumira uburembetsi. Icyo tubibutsa ni uko ntacyo bakwigezaho badahuje amaboko, kugira ngo n’andi mahirwe yaba ayo kubona inguzanyo mu bigo by’imari no gukora imishinga ituma batera intambwe ibabyarira inyungu bayabonere hamwe”.

Ati “Dusanga bizatuma bazinukwa burundu ibikorwa bitemewe, kuko bazaba bafite ibibinjiriza bahugiyeho. Natwe nk’ubuyobozi turabizeza ko dukomeje ingamba zose zatuma ayo mahirwe bayageraho biboroheye”.

Mu Mirenge yagereye umupaka y’aka Karere, hakomeje gushyirwa imishinga irimo yo kurengera ibidukikije haterwa ibiti gukora amaterasi y’indinganire, kubaka imihanda, amashanyarazi n’amazi meza; kandi umubare munini ni urubyiruko ruboneramo amahirwe y’imirimo bahemberwa, bikabafasha kutararikira ibikorwa bitemewe, kandi uko ubushobozi buzagenda buboneka hazavuka n’indi mishya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka