Burera: Abahoze ari abarembetsi bavuga ko inkunga bagenewe itabagezeho

Bamwe mu bahoze ari abarembetsi bo mu Karere ka Burera mu Mirenge yegereye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bavuga ko inkunga zinyuranye zirimo imirimo y’amaboko ndetse n’inkunga z’amafaranga yo kubafasha kwihangira imirimo y’amaboko bitabagezeho.

Bamwe mu barembetsi bagiye bafatirwa mu bikorwa bitemewe byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda bikamenwa
Bamwe mu barembetsi bagiye bafatirwa mu bikorwa bitemewe byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda bikamenwa

Ni inkunga itangwa mu rwego rwo kubarinda gusubira muri ibyo bikorwa bibi, nyuma yo kujyanwa mu bigo bitandukanye bagahabwa inyigisho zo kuva muri ibyo byaha.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko hari inkunga bemerewe ndetse babwirwa ko yoherejwe ariko ngo igahabwa abatayigenewe binyuze mu bayobozi b’Imidugudu.

Umwe muri bo yagize ati “Twari dufungiwe uburembetsi nyuma y’uko dufashwe twambuka imipaka twinjiza ibiyobyabwenge na magendu, nyuma yo kutwigisha tukisubiraho batwemerera inihumbi 150 FRW kuri buri muntu, ayo mafaranga yaza agahabwa ba Mudugudu, dutegereza ko bayatugezaho turaheba, ahubwo ugasanga arahabwa abo atagenewe bitewe n’ikimenyane”.

Mugenzi we ati “Batubwiye ko amafaranga y’abahoze ari abarembetsi yasohotse, ariko amakuru dufite ni uko abari abarembetsi tutigeze tuyabona, yaheze mu bayobozi b’imidugudu”.

Undi ati “Twari abarembetsi, aho twajyaga muri Uganda tugatunda ibiyobyabwenge tubizana mu Rwanda, nyuma baradufata baradufunga baratwigisha, ibyo batwigishije turabyumva turataha batwemerera inkunga, iyo nkunga ije bwa mbere ntihagira icyo baduha, haje iya kabiri na yo ntitwayibona”.

Arongera ati “Ayo mafaranga yari kudufasha tukayabyaza umusaruro, ariko yafatwaga na ba Mudugudu ugasanga arashyiramo abo ku ruhande batigeze bakora uburembetsi, none turifuza ko mwadukorera ubuvugizi tugahabwa inkunga yacu”.

Abo bahoze mu burembetsi kandi, bavuga ko kubura icyo bakora kandi baragenewe ubufasha ariko ntibabushyikirizwe, bituma hari bamwe basubira muri ibyo bikorwa bari bararetse.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, aremeza ko hari inkunga zinyuranye zirimo imirimo ndetse n’amafaranga byagenewe gufasha abahoze ari abarembetsi, mu rwego rwo kwihangira imirimo y’amaboko, avuga ko yari azi ko iyo nkunga yageze ku bo igenewe, akaba ngo agiye gusuzuma icyo kibazo.

Ati “Abahoze ari abarembetsi nzi ko bamwe ari imboni z’umutekano aho bahabwa amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi, hari abo bagiye baha imirimo mu makoperative anyuranye, ndabikurikirana mbimenye neza”.

Nubwo abo baturage bavuga ko inkunga yabo itabagezeho, abo iyo nkunga yagezeho bamaze gutera imbere, aho bihangiye imirimo, bashinga koperative zitandukanye aho bamwe bakora umwuga w’ubudozi, ubwubatsi, ububaji, gusudira n’ibindi.

Mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, itandatu muri yo ikora ku mupaka wa Cyanika, hakaba n’inzira nyinshi zitemewe bita iza panya, zikoreshwa n’abatunda ibiyobyabwenge na Magendu.

Ibyo biyobyabwenge byinjizwa muri utwo duce, ni kimwe mu bikomeje kudindiza ibikorwa by’iterambere muri ako karere, aho bamwe mu baturage bahugira mu biyobyabwenge, ibyo bigashyira ako karere ku mwanya wa nyuma mu mihigo.

Kuba ako karere kari ku mwanya wa nyuma mu mihigo, ni kimwe mu byagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu ijambo yavuze muri Gashyantare 2023 ubwo abayobozi b’uturere bamurikirwaga ibyavuye mu mihigo, aho yatunze agatoki kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, nka bimwe mu bidindiza iterambere ry’Akarere ka Burera, gakungahaye ku byiza nyaburanga bitandukanye birimo ubutaka bwera, ibiyaga, ibirunga n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka