Bugesera:Uruganda rwa Kanyonyombya ruzagabanya ikibazo cy’amazi

Mu gishanga cya Gashora ho mu karere ka Bugesera harimo kubakwa uruganda rw’amazi rwa Kanyonyombya, rugamije gukemura ikibazo cy’amazi cyugarije abaturage.

Uruganda rutunganya amazi muri Bugesera ruzagabanya ikibazo cyo kubura amazi
Uruganda rutunganya amazi muri Bugesera ruzagabanya ikibazo cyo kubura amazi

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu Ruzindaza Eric avuga ko hagati mu mwaka utaha wa 2017 uruganda ruzatangira gutanga amazi mu kigero cya 40%.

Mu ntangiro z’umwaka wa 2018, rukazaba rurangiye kubakwa rukora neza.

Yagize ati “Uru ruganda ruzatanga metero cube z’amazi ibihumbi 2500, zizafasha mu kugabanya ikibazo cy’amazi mu Bugesera. Kugeza ubu habonekaga metero cube ibihumbi 3600 kandi izikenewe ni metero cube ibihumbi 10”.

Abatuye umurenge wa Gashora bavuga ko ataribo bazabona uru ruganda rwuzuye, kubera uburyo bavunwa no kubona amazi nk’uko Mukamurigo Vallerie abivuga.

Ati “Ubu tuvoma amazi y’uruzi rw’akagera akaba ariyo tunywa ndetse ari nayo dukoresha, ubu bamwe bugarijwe n’indwara nk’inzoka kuko abenshi usanga banywa batanayatetse”.

Turikubwayo Vicent avuga ko bafite amarobine y’amazi murugo ariko asa naho ari umurimbo kuko hajya hashira ukwezi nta mazi amazi aje.

Ati “N’iyo tugerageje guteka amazi y’uruzi rw’akagera ntituba twizeye ko umwanda wabuyemo kuko ubona isafuriya isigayemo isayo”.

Amazi azatunganywa n'uruganda
Amazi azatunganywa n’uruganda

Uretse uruganda rwa Kanyonyomba, mu murenge wa Ntarama naho harateganywa kubakwa urundi ruganda.

Akarere ka Bugesera kari mu turere dufite ikibazo cy’amazi gikomeye aho ababona amazi meza babarirwa ku gipimo cya 52%. Ibi ngo biterwa n’uko inganda ziyatunganya ziba zihenze.

Uruganda rwa kanyonyombya narwo ruri kubakwa ku bufatanye n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC).

Ruzuzura rutwaye miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, WASAC ikazatanga ebyiri, akarere nako kagatanga ebyiri.

Akarere kavuga ko kamaze guta miliyoni 400, kakaba gateganya gutanga izindi miliyoni 700 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuturishimyekyane. kuba,tugiyekubona, amazimeza
.uyumurengewacu, wishimiye, igikorwacyiza,cyoku tongera,kubura amazi.amashanyarazi ni ok na mazi bibaye ok kwaheri nokongera kuvoma LAKE MIIRAYI imana yazanye wasac(ewasa)tunashimira ntubuyobozi butu yamba.kutugezaho ibyiza.
Imana ibaheimbaraganyishi mukomeze, umurava wiibyiza
.ngebiranejejekyane.GOD BLESS YOU

tuyishimire daniel yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka