BK yifatanyije n’Abashinwa baba mu Rwanda kwizihiza umwaka mushya

Banki ya Kigali yifatanyije n’umuryango mugari w’Abashinwa baba mu Rwanda mu gikorwa cyo kwizihiza umwaka mushya. Mbere y’uko abo mu Burengerazuba bw’Isi basakaza imico yabo n’ibyaho henshi ku Isi, ibihugu bimwe byagiraga uburyo bwabyo bibaho, aho mu mateka y’u Bushinwa ho bakurikizaga ingengabihe y’ukwezi (Lunar calendar) itandukanye n’ikoreshwa uyu munsi igendera ku zuba ya ‘Gregorian Calendar’.

Byari ibishimo ku bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umwaka
Byari ibishimo ku bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umwaka

Ni muri urwo rwego Abashinwa baba mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, bahuriye hamwe kugira ngo bizihize umwaka wabo mushya, uzwi nka Lunar New Year watangiye tariki 10 Gashyantare 2024, ari nabwo iwabo wizihijwe, ukaba waritiriwe inyamaswa ya Dragon.

Inyamaswa ya Dragon ifite igisobanuro gikomeye mu muco w’Abashinwa, ku buryo kuba yitiriwe uyu mwaka biba bivuze ko ari umwaka wo gusimbuka bakagera kure mu iterambere rishingiye ku bikorwa remezo, imibereho myiza, no gufatanyiriza hamwe n’inshuti ndetse n’abaturanyi ku buzima bwiza bw’ahazaza.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekum, avuga ko imikoranire y’Abashinwa baba mu Rwanda na BK ihagaze neza.

Ambasaderi w'u Bushinwa avuga ko yishimira imikoranire n'umubano w'ibigo by'imari mu bihugu byombi
Ambasaderi w’u Bushinwa avuga ko yishimira imikoranire n’umubano w’ibigo by’imari mu bihugu byombi

Ati “Ni banki nziza y’ubucuruzi kandi itanga serivisi nziza ku bacuruzi ndetse no ku Bashinwa baba mu Rwanda, kandi hari umubano mwiza n’imikoranire muri banki zacu z’ubucuruzi. Ntewe ishema no kubona uwo mubano mwiza hagati yabo.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga n’ubucuruzi muri BK, Désiré Rumanyika, avuga ko bakorana mu buryo bwinshi n’Abashinwa baba mu Rwanda.

Ati “Dufite Abashinwa benshi bafite amakonti muri BK, ariko ikiruseho ni uko twakoranye ubufatanye bwo gufungura ikintu cyitwa “Alipay” gifasha Abanyarwanda n’Abashinwa bari hano, kohereza amafaranga mu Bushinwa mu buryo bworoshye, bwihuse kandi buhendutse.”

Akomeza agira ati “Twabutangiye muri 2022, dutangira ari abantu bake bayikoresha, ariko mu mwaka ushize wa 2023 amafaranga yoherejwe mu Bushinwa anyuze muri ubwo buryo yageze hafi kuri Miliyoni ebyiri z’Amadolari, urumva ko dufite ibikorwa byinshi dukorana.”

Uburyo bwa BK bwo kohereza amafaranga mu Bushinwa bwitwa Alipay, ngo ntabwo ari ubw’Abashinwa gusa kuko n’Umunyarwanda cyangwa undi wese ashobora kubukoresha igihe ashaka kohereza amafaranga muri icyo gihugu, nubwo abenshi babukoresha ari Abashinwa.

Bukoreshwa kuri Telefone bidasabye ko umuntu ava mu rugo, kubera ko iyo ufite konti muri BK uhitamo aho ushaka kohereza (mu Bushinwa), ugakura amafaranga kuri konti, ukayashyira muri ubwo buryo, ubundi ukayohereza, abayabona, bakayabona mu mafaranga yaho (Yuan).

Ni uburyo bukoreshwa gusa ku bantu bari mu Rwanda bohereza mu Bushinwa, ariko ngo hari ibiganiro BK irimo kugirana na bo kugira ngo n’abari mu Bushinwa bajye bashobora kohereza amafaranga bakoresheje ubwo buryo.

Ibiciro bya Alipay biri hasi kubera ko amafaranga menshi umuntu acibwa iyo yohereje ari amadolari 25, mu gihe mu bundi buryo busanzwe bukoreshwa iyo umuntu ashaka kohereza amafaranga hanze y’Igihugu buzwi nka Swift, amafaranga umuntu acibwa ashobora kugera mu madolari 200.

Mu rwego rwo kurushaho korohereza abakiriya bayo, kugeza ubu serivisi za BK zose zishobora kuboneka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, bidasabye kujya ku cyicaro runaka kuzishaka.

Abanyamateka benshi ntibahuriza ku gihe umwaka wa Lunar waba waratangiye kwizihizwa mu Bushinwa, gusa benshi bavuga ko watangijwe mu kinyejana cya 14 ku butegetsi bw’aba Shang (Shang dynasty) bayoboye kuva mu 1600 kugeza mu 1046 mbere ya Yesu.

Ni umwaka ugira amezi 12 nk’asanzwe, ariko ukagira iminsi 354 kuko babara iminsi bakurikije igihe ukwezi kuzenguruka Isi, mu gihe ingengabihe isanzwe ya Gregorian Calendar, habarwa iminsi hagendewe ku gihe Isi izengurukiraho izuba.

Buri kwezi k’uyu mwaka kugira iminsi iri hagati ya 29 na 30. Gusa imyaka y’iyi ngengabihe itandukanye cyane n’isanzwe kuko abayikoresha bamaze kugera mu mwaka wa 4,722.

Ku ngengabihe y’Abashinwa, buri mwaka uba ufite inyamaswa cyangwa itungo riwuranga, aho uyu wa 2024 (uwa 4,722 kuri bo) ari uwa Dragon, akaba ari inyamaswa ifite igisobanuro gikomeye mu muco w’Abashinwa.

Inyamaswa 12 zirimo Ingurube y’ishyamba, Imbeba, Impfizi, Ingwe, Urukwavu, Dragon, Inzoka, Ifarasi, Intama, Inkende, Isake, ndetse n’Imbwa, ni zo ziranga imyaka yo ku ngengabihe y’u Bushinwa buri myaka cumi n’ibiri.

Izi nyamaswa zikurikirana uku zanditse, bivuze ko umwaka washize wari uw’Urukwavu, ukurikira uyu ukazaba uw’Inzoka.

Lunar New Year ntabwo igihe cyose yizihizwa tariki 01 Gashyantare, kuko bagendera ku gihe ukwezi (Moon) kwa kabiri kubonekera uhereye tariki 21 Ukuboza, umunsi igice cy’amajyaruguru y’Isi cyinjira mu bukonje.

Itariki yizihizwaho uyu mwaka mushya iba hagati ya 21 Mutarama na 20 Gashyantare ugendeye ku ngengabihe ikoreshwa henshi ku Isi ya Gregorian Calendar, kuko aba ari bwo ukwezi kugaragara.

Iyo umwaka mushya wageze, biba ari ibihe bidasanzwe mu Bushinwa no mu bihugu nka Vietnam, Mongolia, Koreya y’Epfo n’iya Ruguru, aho bakora ibirori byinshi bitandukanye bimara iminsi 15, ni ukuvuga kugeza igihe ukwezi kuboneka kuzuye (full moon).

Mu Bushinwa hose hatangwa ikiruhuko cy’iminsi irindwi ikurikirana cyo kwizihiza umwaka mushya, nyuma abantu bagasubira mu kazi, naho ku munsi wa 15 hagakorwa ibirori by’akataraboneka byo gusoza iminsi mikuru y’umwaka mushya.

Muri iyi minsi abantu basukura inzu zabo, bakazitakisha amabara y’umutuku, imiryango igaterana, ikishimana, igasenga isaba amahirwe n’ubukire, bamwe bagaterekera abakurambere, hagaturitswa urufaya rw’ibishashi by’urumuri (fireworks) ndetse hagakorwa akarasisi abantu bambaye ibipupe by’intare na Dragon.

Benshi baba bambaye imyambaro iri mu ibara ry’umutuku nka bumwe mu buryo bizera ko ari ubwo kwirukana imyuka mibi.

Mu Rwanda habarirwa Abashinwa barenga 1500 bari mu bikorwa bitandukanye by’ubwubatsi, ubucuruzi n’ibindi.

Abashinwa bifatanyije na BK ndetse n'Abanyarwanda b'inshuti zabo kwizihiza umwaka mushya
Abashinwa bifatanyije na BK ndetse n’Abanyarwanda b’inshuti zabo kwizihiza umwaka mushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka