Bifuza ko hashyirwaho uburyo buhoraho bwo kubasuzuma kanseri y’uruhu

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu, barasaba Leta y’u Rwanda ko binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, hashyirwaho uburyo ngarukamwaka bwo kubasuzuma kanseri y’uruhu.

Dr. Nicodème Hakizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OIPPA
Dr. Nicodème Hakizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OIPPA

Ibi babivuga babishingiye ku kuba umuntu ufite ubumuga bw’uruhu, aba afite ibyago 100% byo kurwara iyo kanseri, nyamara ariko mu Rwanda hakaba nta buryo bwo kuyisuzuma hakiri kare buhari, kugira ngo uwo basanganye ibimenyetso abe yavurwa hakiri kare.

Ni muri uru rwego, Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bw’Uruhu (Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism -OIPPA), ku wa gatanu tariki 05 Mata 2024, wagiranye ibiganior n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Ibitaro bitandukanye ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), hagamijwe gusaba Leta ko yashyira imbaraga mu gusuzuma kanseri y’uruhu ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OIPPA, Dr. Nicodème Hakizimana, agaragaza ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu, baba bafite ibyago 100% byo kurwara kanseri y’uruhu, nyamara abenshi bakamenya ko bayirwaye itakibashije kuvurwa.

Agira ati “Abenshi batangira ari ibisebe bisanzwe barwaye ku ruhu, bakajya kwivuza ku bigo nderabuzima, bakabavura nk’abavura ibisebe, hanyuma bikazamenyekana ko ari kanseri bigeze ku rugero umuntu atakwivuza ngo akire”.

Uyu muyobozi avuga ko hari ibikorwa bakora byo kwirinda iyo kanseri nko kwisiga amavuta, ariko bakifuza ko hakwiyongeraho uburyo buhoraho bwo gusuzuma abantu bafite ubumuga bw’uruhu, kugira ngo abagaragaje ibimenyetso bahite batangira kuvurwa.

Ati “Hari kanseri Leta yahaye imbaraga, ariko kanseri ifata abantu bafite ubumuga bw’uruhu ntabwo abantu bayivuga. Iyo turebye dusanga mu bihe biri imbere nitudahaguruka ngo tuvuge uburyo bwo kudusuzuma hakiri kare, tuzarwara iyi kanseri. Natwe ubwacu tuzayirwara! Turasaba Leta ko nibura mu iteganyabikorwa rya Minisiteri y’Ubuzima, bashyiramo uburyo bwo gusuzuma iyi kanseri y’uruhu”.

Jean Damascene Hafashimana, wo mu Karere ka Gicumbi, akaba kandi na we afite ubumuga bw’uruhu, avuga ko benshi muri bagenzi babo batagize amahirwe yo kwiga, badasobanukiwe na kanseri y’uruhu, ndetse ko n’ababizi, bitaborohera kugera ku bitaro bibasuzuma.

Ati “Ku Bigo Nderabuzima hari igihe umuganga aba adasobanukiwe n’iyo ndwara, yakureba akavuga ko nta kanseri ufite. Kandi kugera ku bitaro ni urugendo, akenshi ugasanga nta bushobozi bwo kuhagera”.

Binyuze mu Muryango OIPPA, abantu bafite ubumuga bifuza ko Leta yashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’uruhu bihereye mu muryango, igakorana n’urugaga rw’abaganga b’indwara z’uruhu, kugira ngo ugaragaje ibimenyetso ahite akurikiranwa, kuko hari icyizere ko yavurwa agakira.

Bagahirwa Irene, Umukozi muri RBC, mu ishami rishinzwe indwara zitanduka, akaba akuriye agashami gashinzwe ibikomere byo ku mubiri no kwita ku bantu bafite ubumuga, avuga ko buri Munyarwanda wese, cyane cyane ufite ibyago byinshi byo kurwara indwara runaka afite uburenganzira bwo kuyisuzumisha.

Avuga ko ari byiza ko iyi nama ibayeho mu gihe hari gutegurwa iteganyabikorwa, ku buryo ibyifuzo by’abantu bafite ubumuga bw’uruhu byazatekerezwaho.

Bagahirwa Irene, Umukozi muri RBC, ushinzwe ibikomere byo ku mubiri n'abantu bafite ubumuga
Bagahirwa Irene, Umukozi muri RBC, ushinzwe ibikomere byo ku mubiri n’abantu bafite ubumuga

Bagahirwa ariko avuga ko kanseri y’uruhu isuzumwa, ndetse ko imibare yo muri 2022, igaragaza ko abantu 224 basanganywe kanseri y’uruhu. Aba ariko ni imibare y’abantu bose hamwe bagaragaweho iyi ndwara, ku buryo nta mibare ny’irizina y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu basuzumwe.

Ibarura rya 2022, ryagaragaje ko mu Gihugu hari abantu 1,860 bafite ubumuga bw’uruhu, hatabariwemo abana.

Umuryango OIPPA ugaragaza ko mu turere turindwi ukoreramo, buri mwaka umuntu umwe ufite ubumuga bw’uruhu apfa azize kanseri y’uruhu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CANCER ni indwara mbi cyane ibabaza.Yiganjemo Cancer y’Ibihaha,iy’Amabere,iya Prostate,Cancer du Colon,etc..Cancer yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.Haranira kuzaba muli iyo paradis,ushaka imana cyane,utibera gusa mu gushaka iby’isi.Niyo condition.

rukera yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka