Bariga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana mu ntambara
Abantu 27 barimo Abasilikare, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu birindwi byo muri Afurika bariga uburyo bahangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana mu ntambara.
Izo nyigisho ziri gutangirwa mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri mu karere ka Musanze zizamara ibyumweru bibiri, zatangiye kuri uyu wa 16 Mutarama 2017.
Major Marcel Mbabazi, ushinzwe amahugurwa muri Rwanda Peace Academy wari uhagarariye umuyobozi w’icyo kigo avuga ko ayo mahugurwa agamije kungurana ibitekerezo ku buryo abagore n’abana barushaho kurindwa mu bihe by’imidugararo.
Agira ati “Twaje kugira ngo twungurane ibitekerezo kuko birazwi neza ko mu gihe cy’imidugararo cyangwa intambara abagore n’abana barahohoterwa.
Rero twaje kureba icyakorwa kuri icyo kintu tubereka intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya iryo hohoterwa.
Kuba u Rwanda rufite ibigo birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari byinshi tuzabasangiza birebana n’ubunararibonye igihugu gifite mu kurirwanya.”
Capt Rose Marie, waturutse mu ngabo za Malawi avuga ko iwabo ubu bwoko bw’ihohoterwa bubayo.
Ahamya ko ayo mahugurwa azavanamo ubumenyi butuma akangurira abasirikare bagenzi be kurirwanya, bafatanyije n’imiryango itegamiye kuri Leta ifite kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose mu nshingano.
Agira ati “Rimwe nigeze kujya mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo abagore baho bakorerwa ihohoterwa rikomeye icyakora ubu nongeye kugira ikindi gihugu njyamo nk’umusirikare wabihuguriwe nagira uruhare mu kurirwanya.”
Col Rtd Andre Grobbelaar, ni umujyanana mu by’igipolisi mu kigo cy’Umushinga w’Igihugu cy’Ubwongereza ushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba ariwo wateye inkunga ayo mahugurwa.
Avuga ko ko ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore ari ikibazo kigomba guhagurukirwa hose kigafatirwa ingamba abantu bakakiganiraho.
Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abasirikare 12, abapolisi 5 n’abasivili 10.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|