Amakoperative y’Imboni z’Impinduka amaze guhabwa inkunga y’asaga Miliyoni 300Frw

Abagororewe mu bigo ngororamuco bazwi ku izina ry’Imboni z’Impinduka, bibumbiye muri Koperative zitandukanye mu gihugu bamaze guterwa inkunga ingana na 311,647,100Frw na Polisi y’u Rwanda, ndetse na Minisiteri y’Umutekano, bagahamya ko arimo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu myuga bakora.

Inkunga bahawe yatumye babona ibikoresho bijyanye n'umwuga wabo
Inkunga bahawe yatumye babona ibikoresho bijyanye n’umwuga wabo

Munyankuyu Ramadhazan uhagarariye Koperative y’ababaji mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ikunga bahawe na Polisi yabafashije kwiteza imbere hamwe na bagenzi be bavanye Iwawa.

Ati “Twitwaga Abajura, abanywarumogi none turi Imboni z’Impinduka, twateye imbere kandi ntituzasubira inyuma”.

Ubu iyi koperative ikora ibikoresho bitandukanye byo mu bubaji, ndetse ikanahugura abashaka kwimeyereza umwuga baba baturutse mu bigo ngororamuco.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, avuga ko urubyiruko rwagororewe mu bigo Ngororamuco, baruteye inkunga mu rwego rwo kurufasha kudasubira mu bikorwa bibi.

Banibisha bagenzi babo
Banibisha bagenzi babo

ACP Rutikanga avuga ko abenshi baca muri ibyo bigo, harimo abagororoka bagahinduka ku buryo bugaragara, ndetse akaba ari na ho havuye izina Imboni z’impinduka, kuko baba barahindutse koko.

Ati “Nyuma yo kubona ko bava muri biriya bigo bigishijwe imyuga, kandi bashobora kuyikora bakabasha kwirwanaho mu buzima bwa buri munsi, twabateye inkunga dufatanyije na Minisiteri y’Umutekano ubu bamaze kugera ku bikorwa byinshi byiza”.

ACP Rutikanga avuga ko Polisi ifatanyije na Minisiteri y’Umutekano, bahaye iyo nkunga amakoperative 27, kandi yose akaba akora neza.

Ati “Uretse Kubatera inkunga, izo Koperative turanazisura tukamenya imikorere yazo, tukanabagira inama mu bikorwa byabo bya buri munsi”.

Bimwe mu bikoresho bakora
Bimwe mu bikoresho bakora

Kuva batangira kwishyira hamwe, iyi koperative imaze guhabwa inkunga ya 3,650,000Frw. Kugeza ubu abavuye mu bigo ngororamuco baterwa inkunga, ni 194 bibumbiye muri Koperative 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka