Amadini n’amatorero yubahiriza ate ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye?

Mu madini n’amatorero atandukanye bavuga ko ihame ry’ubunganire n’ubwuzuzanye ryatangiye kubahirizwa uretse ko bikorwa mu buryo butandukanye bishingiye ku myemerere.

Uyu munsi ahenshi nta vangura cyangwa guhezwa bikigaragara mu mirimo itandukanye kuko byagaragaye ko baba abagabo n’abagore bashoboye. Umugore asigaye ajya ku kazi nko kwigisha, gukora muri banki cyangwa mu buyobozi bwa Leta nk’uko umugabo yabikora.

Icyakora mu madini n’amatorero haracyagaragara inshingano zifatwa nk’izikorwa n’ab’igitsina gore gusa, hakaba n’izindi zikorwa n’ab’igitsina gabo. Bamwe bahera kuri ibyo bakavuga ko nta buringanire n’ubwuzuzanye bugaragara mu madini n’amatorero.

Uwitwa Christelle Irakoze yagize ati: “Uburinganire n’ubwuzuzanye muri Gatolika, nko kujya mu Misa ntawuhezwa ariko ku nshingano zijyanye n’igitambo cy’ukarisitiya hari aho usanga bamwe batabyemerewe, ntabwo wabona umuntu w’igitsinagore uri gusoma Misa.”

Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, avuga ko uburinganire ari ibintu biri muri kamere ya muntu, Imana yamuremanye nk’uko ibyanditswe bitagatifu bivuga.

Ati “Umugabo afite inshingano mu rugo n’umugore afite inshingano. Imana yabaremye ari abantu bakwiye kuzuzanya, bagomba kubana mu rukundo no mu bwubahane. Umugabo agomba gukunda umugore akamukunda nk’umubiri we bwite, umugore akubaha umugabo nk’umubiri we bwite.”

Ku kijyanye n’uko nta muntu w’igitsina gore wakora inshingano nka Padiri, Kayisabe avuga ko Padiri ari nk’umubyeyi w’umugabo naho umugore akaba umubikira, bityo buri wese akaba afite inshingano ze.

Samia Uwineza ni umuyoboke mu idini ya Isilamu. Asobanura uko abona uburinganire bwubahirizwa muri iryo dini, yagize ati: “Nta gukandamizwa na kumwe mbonamo, twese dusali (dusenga) kimwe uretse ko dusalila ahantu hatandukanye, abagabo bajya ukwabo natwe tukajya ukwacu, ndanabyishimira cyane.”

Umuyobozi w’idini ya Islamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko Isilamu yatangiye kubahiriza iri hame mbere y’uko mu Rwanda bivugwaho. Atanga urugero ku munani uhabwa abana, aho umukobwa atawuhabwa mu Rwanda ariko ko abayoboke b’iryo dini bo atari ko babigenza kuko bafata abana bose kimwe.

Ati “Isilamu yaje ica iteka ko umukobwa ari kimwe n’umuhungu, agomba kubona umurage mu by’umuryango, mu byo umubyeyi aba yasize.”

Rev.Dr. Celestin Nsengimana, umwarimu muri kaminuza y’Abaporotesitanti (PIASS) mu ishami rya Tewolojiya, avuga ko ibyanditswe byera bigaragaza umumaro ukomeye w’abagore.

Ati “Abagore bagiye baba intwari nka Esiteri. Ibi bigaragaza ko abagore bakwiye guhabwa umwanya mu itorero. Ijambo ry’Imana twigisha ryatugezeho ryambaye umwambaro w’umuco, rimwe na rimwe kuritandukanya na wo bikagenda biba ingorane ariko rigomba gukomeza kuganirwaho.”

Amadini n’amatorero ahuriza ku guha agaciro umuntu wese bitagendeye ku gitsina, ibikorwa byose bikava mu rukundo.

Hari amategeko yagiyeho arengera umugore. Muri yo twavuga nk’itegeko No Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura; Itegeko Nº32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango; Itegeko N°003/2016 ryo kuwa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara; n’ayandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabikunda kutugezaho amakuru ubwuzuzanye ningenzi

twagirayezu emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka