Abarundi batashye barishimira uko u Rwanda rwabitayeho

Abarundi batashye ku bushake barishimira uko bakiriwe n’uko bafashwe mu Rwanda, mu myaka umunani bari bamaze ku butaka bw’u Rwanda ari impunzi.

Abo barundi 75 batashye ku bushake tariki 21 Gashyantare 2024, bavuye mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, hamwe na bagenzi babo 20 baturutse mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, nyuma yo kumenya amakuru y’uko mu gihugu cyabo ari amahoro, kuko ibibazo bahungaga byarangiye.

Abarundi batashye ku bushake bashima uko u Rwanda rwabakiriye mu myaka umunani bari bahamaze
Abarundi batashye ku bushake bashima uko u Rwanda rwabakiriye mu myaka umunani bari bahamaze

Emmanuel Nzeyimana w’imyaka 30 y’amavuko ni umwe mu baganiriye na Kigali Today mbere y’uko bambuka umupaka wa Nemba, bakakirwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano ndetse n’abandi bafite aho bahuriye no kwakira ndetse no kwita ku mpunzi.

Nzeyimana avuga ko nta kindi yavuga ku Rwanda uretse ku bashimira uko babakiriye, bakabafasha mu buryo bushoboka bwose cyane cyane mu bijyanye no kubarindira umutekano.

Ati “U Rwanda narwigiyemo ibintu byinshi birimo, imibanire myiza, isuku, kubahana, indangagaciro ku bizira n’ibitazira, nahigiye ibintu byinshi, nta kindi kirenze kurushimira jye naruvugaho.”

Ubwo yari ahagaze ku mupaka wa Nemba ariko ku ruhande rw’u Rwanda, arimo kureba hakurya mu gihugu cye cy’amavuko (Burundi), n’akanyamuneza kenshi ku maso, Jean Marie Niyonzima, we yagize ati “Ndiyumva neza cyane, nari mbaye mu Rwanda nta kibazo, ariko nza kumva ko nasubira mu gihugu cyanjye cy’amavuko, kugira ngo nsange umuryango wanjye wasigayeyo, kuko mfiteyo umuryango ugizwe n’umugore n’abana, mu Rwanda bamfashe neza cyane nta kibazo kabisa.”

Uretse kwakirwa neza, banishimira umutekano bafite mu Rwanda
Uretse kwakirwa neza, banishimira umutekano bafite mu Rwanda

Si abahungutse gusa bashimira uko bafashwe n’u Rwanda, kubera ko na bagenzi babo batarifuza gutaha bavuga ko nta hantu bashobora kugereranya n’Igihugu cy’u Rwanda kubera ko cyihariye.

Sylvanie Muhawenimana avuga ko Igihugu cy’u Rwanda gikunda abantu kandi ntawe barobanura kuko uje wese bamwakira.

Ati “Buriya Kagame Imana ijye imuha umugisha, nta murundi uribwa n’urwara muri iki gihugu, batwakiriye neza 100%, ntabwo ari 90%.”

Umuyobozi w’inkambi ya Mahama, André Vuganeza, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwita ku batujwe muri iyo nkambi, babashyize mu byiciro bitatu.

Ati “Ibyo byakozwe kubera ko ubufasha bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye bwari butangiye kuba hafi ya ntabwo, biba ngombwa ko tubashyira mu byiciro, icyifuzo gihari ni uko icyiciro cy’abishoboye kiba kinini, kandi kugira ngo kibe kinini ni uko hashyirwa amafaranga mu mishinga ibafasha kwifasha. Ubu ni ho nka Leta dushyize umutima, ni na ho gahunda iri.”

Inkambi ya Mahama icumbikiye abarenga ibihumbi 60, abenshi barimo bakaba ari impunzi z'Abarundi
Inkambi ya Mahama icumbikiye abarenga ibihumbi 60, abenshi barimo bakaba ari impunzi z’Abarundi

Icyiciro cya mbere cy’abataha ku bushake cyatashye muri 2019, kuri ubu abatashye bakaba bagize icyiciro cya 85, aho abamaze gutaha bose hamwe barenga ibihumbi 30.

Inkambi ya Mahama iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, yatangiye kwakira impunzi z’Abarundi mu mwaka wa 2015, nyuma yo guhunga imvururu zavutse muri icyo gihugu. Icyo gihe mu nkambi bakiriye impunzi 61,328, nyuma haza kwiyongeraho izindi zirenga ibihumbi 20 zaturutse muri DRC.

Kuri ubu inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 60, zirimo ibihumbi birenga 40 by’Abarundi, abandi bagera ku bihumbi 20 ni abo muri DRC, hakiyongeraho abandi bo mu bihugu bya Ethiopia, Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Paskitan na Yemen.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka