Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali y’Ishimwe

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 425, bagizwe n’abagera kuri 240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), n’abandi 185 bakorera muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Ni imihango itandukanye yabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Malakal wo mu Ntara ya Upper Nile iherereye mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo, mu kigo gikoreramo Umutwe wa RWAFPU I-8, undi ubera mu gace ka Kaga-Bandoro ko mu Ntara ya Nana Gribizi muri Santrafurika, ahakorera umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2-8).

Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu ukomeje gutangwa mu bikorwa byo kongera kwiyubaka, no kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati "Twishimira kuba u Rwanda ruza ku murongo w’imbere mu kwimakaza amahoro n’umutekano, kandi uruhare rwanyu hano Malakal ni indashyikirwa mu kazi mukora mutiganda, ko gusigasira umutekano n’ituze rusange n’aho bisaba gukorera mu bihe bikomeye ".

Muri Repubulika ya Santrafurika, umuhango nk’uyu wabereye mu Kigo cy’Umutwe RWAFPU2-8, witabirirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo ku rwego rw’intara n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu.

CP Makemeza Ndongfack Jeanne D’Arc, wari uhagarariye Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri muri Santrafurika, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali, ku bwitange n’umurava byabaranze mu kazi ko kurinda abaturage b’abasivili no gucunga umutekano wo mu gace ka Kaga Bandoro n’igihugu muri rusange.

CP Makemeza kandi yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku murongo mwiza butanga, n’umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, bituma inzego z’umutekano z’u Rwanda zigirirwa icyizere mu baturage.

CSP Jean Bosco Rudasingwa uyobora umutwe w’abapolisi wa RWAFPU2-8, yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’Abibumbye, inzego z’umutekano n’abaturage ba Santrafurika ku mikoranire myiza babagaragarije, yatumye babasha kuzuza inshingano zabo neza.

Mu mwaka wa 2014 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santrafurika, nyuma y’umwaka umwe muri 2015 ruza no kubohereza muri Sudani y’Epfo.

Kuri ubu mu bihugu byombi, u Rwanda ruhafite amatsinda 6 y’abapolisi, arimo ane abarizwa muri Santrafurika n’abiri muri Sudani y’Epfo yose hamwe agizwe n’abasaga 1030, hakaba n’abadakorera mu matsinda (IPOs) barenga 90.

Inkuru ya Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka