Abanyeshuri bahangayishijwe no kutarya ngo bahage

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutarya ngo bahage, kubera ubucye bw’amafunguro bahabwa ku ishuri.

Aka kawunga kaba kagenewe abana bari hagati ya 10 na 12
Aka kawunga kaba kagenewe abana bari hagati ya 10 na 12

Abavuga ibi ni abo Kigali Today yashoboye kuganira na bo, bo mu mashuri ari mu Turere twa Musanze, Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Kigali, bayitangarije ko bafite ikibazo cyo kudahaga, kubera ko bagenerwa amafunguro macye, ugereranyije n’umubare w’ababa bayagenewe.

Bavuga ko usanga nk’akawunga n’ibishyimbo bigenerwa abantu biba ari bicye ugereranyije n’uwo mubare, ku buryo hari aho babicuranwa bikabaviramo kurwana bitewe n’uko hari ababa batabibonye cyangwa se babonye bicye cyane.

Ntabwo Kigali Today yifuje gukoresha amazina y’abanyeshuri baganirijwe, mu rwego rwo kubarinda ingaruka bashobora kugirwaho n’amakuru batanze, ari nayo mpamvu atari bugaragare muri iyi nkuru.

Umwe mu bo twaganiriye bo ku kigo kimwe cyo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko ibiryo bagaburirwa biba bidahagije, kuko ubuce bwabyo butuma hari n’abo biviramo kurwana.

Ati “Ntabwo biba bihagije kuko bihagije ntabwo abanyeshuri bwarwana bapfa ibiryo, kuko ku ishuri babyarura mu madishi, bakayuzuza no hejuru abanyeshuri bakabiterura bakabizana, bagahita banabyarura ku masahani, ariko ntaco bitanga.”

Ab’i Musanze bo ngo nubwo batekerwa neza, ariko ikibazo cyo kutabona ibihagije na bo baragifite.

Bati “Usanga abana baba babirwanira cyane bakavuga ko badahaze, twumva Leta yakongera tukajya tubona ibiryo bihagije, abana bakarya bagahaga, tukareka kuvuga ngo ntabwo duhaze.”

I Kigali

Bavuga ko ibishyimbo bagaburirwa biba birimo amabuye menshi
Bavuga ko ibishyimbo bagaburirwa biba birimo amabuye menshi

Bati “Ibishyimbo biba birimo amabuye, wagira ngo baba baturundiyemo ikiro cy’amabuye, imboga uravanga ukajya kumva amabuye arimo gukubita, ejo bundi mperutse gukuramo irinini, menya isoko baguriraho ibishyimbo rishyiramo amabuye kugira ngo bagire ibiro byinshi.”

N’ubwo bimeze bityo ariko, usanga hari n’amashuri abanyeshuri baho bavuga ko nta kibazo cyo kudahaga bafite, kuko babagaburira ibiryo bihagije, bakarya bagahaga.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda (HOSO), Emmanuel Dusingizimana, avuga ko kugaburira abana ku ishuri ari urugendo, kuko hari ibikirimo kugenda binozwa, nubwo yatunguwe no kumva ko hari aho abana batabona ifunguro ribahagije.

Yagize ati “Ibigo by’amashuri bisaba ingano y’ibiryo, irazwi iba yaratanzwe na MINEDUC, abana bagomba kurya bagahaga, kuko ntabwo ari ikigo cy’ishuri cyishuyura, ni Akarere cyangwa se Umujyi wa Kigali, rwose aho ngaho byaba ari amakosa tudashobora kumenya ahantu yaba aherereye, ariko abana bagomba kurya bagahaga, kuko ushobora kujya ahandi hantu ku kindi kigo ugasanga abana bararya bakanabisigaza, naho ikibazo cyaboneka cy’uko umwana atariye ngo ahage, ni ikintu gikwiye gukorwaho byihutirwa”.

Asubiza ikijyanye n’ibishyimbo bigemurwa birimo amabuye, Dusingizimana yagize ati “Icyo kintu kirakomeye cyane, ku buryo tudashobora kwihanganira ko hari rwiyemezamirimo ushobora gutanga ibintu bitujuje ubuziranenge, ibisabwa ku isoko yatsindiye birazwi, ibishyimbo bigomba kuba bitoye bimeze neza.”

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ivuga ko guhahira amashuri ibiribwa bibikwa mu gihe kirekire nk’umuceri, kawunga n’ibindi, bikorerwa ku rwego rw’Akarere.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe politike y’Uburezi muri MINEDUC Rose Baguma, avuga ko rwiyemezamirimo ageza ibyo biribwa ku ishuri, bikaba bihahwa hagendewe ku ngano y’ibiribwa iteganyijwe mu mabwiriza agenga uburyo bwo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yo mu 2021 (national school feeding operational guidelines) no ku mubare w’abanyeshuri.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe politike y'uburezi muri MINEDUC Rose Baguma
Umuyobozi Mukuru ushinzwe politike y’uburezi muri MINEDUC Rose Baguma

Ku bijyanye n’ibishyimbo abanyeshuri bavuga ko biba byuzuyemo amabuye, Baguma avuga ko mu mabwiriza MINEDUC yatanze ku wa 10 Kanama 2023, agena uburyo bushya bw’imicugire ya gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, harimo ko ubuziranenge bw’ibiribwa bugomba gusuzumwa na komite ya school feeding ku ishuri mbere yo kubyakira.

Ati “Ba rwiyemezamirimo bagemurira amashuri baba bafitanye amasezerano n’Akarere bagemurira, muri ayo masezerano haba harimo ko iyo bagemuye ibiribwa bitujuje ubuziranenge babisubizwa, bigasimbuzwa ibyujuje ubuziranenge.

Iyo rero hagaragaye ikibazo icyo aricyo cyose kijyanye n’ubuziranenge bw’ibiribwa, ubuyobozi bw’ishuri ntibwakira ibyo biribwa, rwiyemezamirimo aba agomba kubisubizayo akazana ibyujuje ibisabwa. Iyo bigaragaye nyuma, ubuyobozi bw’ishuri bumenyesha Akarere, Akarere nako kagasaba rwiyemezamirimo akabisimbuza.”

Ngo abakozi (abatetsi) na bo barahuguwe banahabwa amabwiriza y’uburyo bita ku biribwa, uburyo bitegurwa, uburyo bibikwa ndetse n’uburyo bigaburirwa abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ifunguro rya saa sita(Lunch) ntiriba ryinshi babyita kwica isali. Si ngombwa guhaga kuko akazi kaba kagikomeza. mubasobanurire.

ka yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

ifunguro rya saa sita(Lunch) ntiriba ryinshi babyita kwica isali. Si ngombwa guhaga kuko akazi kaba kagikomeza. mubasobanurire.

ka yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka