Abanyeshuri 165 barwaye mu nda, hakekwa amata banyweye ku ishuri

Abanyeshuri barwaye ni abiga mu mashuri abanza y’icyiciro gihabwa amata muri gahunda yo kurwanya igwingira na bwaki.

Abo Kigali Today yabashije kumenya ni abiga kuri GS Cyonyo na GS Mirama mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Nirere Dancille wo mu Kagari ka Bushoga avuga ko umwana we w’imyaka irindwi yavuye ku ishuri aribwa mu nda, afite umuriro mwinshi ndetse anababara umutwe.

Avuga ko yihutiye kumujyana ku mujyanama w’ubuzima agasanga hariyo n’abandi bana bigana, amujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyabayaga aravurwa aramucyura.

Ati “Yambwiye ko akimara kunywa amata yahise aribwa mu nda, mwatubariza icyo abana bacu bazize dore ubu ndamuryamishije mukuye kwa muganga ariko aracyafite umuriro mwinshi.”

Uretse uyu wavuriwe ku Kigo Nderabuzima cya Cyabayaga, abandi benshi bari barimo gukurwa ku ivuriro rito rya Cyonyo bajyanwa i Nyagatare hifashishijwe imbangukiragutabara.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, avuga ko abana bakiriwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare ari 150 abandi 15 bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare kubera ko bari barembye.

Avuga ko ariko abenshi bavuwe ku buryo batangiye gutaha iwabo.

Yagize ati “Ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare hakiriwe 150 bagabanyirizwa umuriro, ubu bameze neza batangiye gutaha, naho mu bitaro twajyanyeho 15 kuko bo barukaga ariko na bo ubu bameze neza nta kibazo baraza gutaha.”

Impamvu yateye ubu burwayi ntiyahise imenyekana ariko hafashwe ibizamini byoherejwe i Kigali. Gusa ngo abana bavugaga ko batangiye kuribwa mu nda bakimara kunywa amata basanzwe bahabwa ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka