Abanyarwanda barakangurirwa kurwanya imirire mibi barya inkoko n’ingurube

Abanyarwanda barashishikarizwa kurya inyama z’ingurube n’iz’inkoko hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Mu gihe inkoko zo bisa n’aho abanyarwanda bazi akamaro kazo, ahubwo bakabangamirwa no kumva ko kuzirya bisaba amikoro, inyama z’ingurube zo zisa n’aho zibagiranye cyangwa zititabwaho mu muco nyarwanda.

Ndorimana Jean Claude
Ndorimana Jean Claude

Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi mukuru ushinzwe iteranbere ry’ubworozi muri MINAGRI, Ndorimana Jean Claude, mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali, cyo gushishikariza abantu kurya inyama z’ingurube n’iz’inkoko ndetse no kubigisha uburyo butandukanye bwo kuzitegura, hagamijwe kurwanya imirire mibi.

Ndorimana Jean Claude yagize ati: “Mu gikorwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI ifatanyamo n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere cyitwa ENABEL, twateguye iki gikorwa dutumira abantu b’inzobere mu guteka (Abachef), berekana uburyo butandukanye bwo gutegura inyama y’inkoko n’inyama y’ingurube. Icya mbere ni ukumenya kuzitegura, ndetse abantu baboneyeho umwanya wo kumva uko zitandukanye mu mitegurirwe no kuryoha”.

Akomeza ati: “Turagira ngo uko dushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro w’inkoko n’ingurube, abantu bakangurirwe kuzirya bazi no kuzitegura mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.”

Ndorimana Jean Claude avuga ku bijyanye no kurya inyama y’ingurube mu Rwanda, yagize ati: “Urugendo ruracyari rurerure, birasaba ko dufatanya. Ubundi inyama yingurube niyo nyama iribwa n’abantu benshi ku isi, ndetse bashobora kuba bagera kuri 30% by’abatuye isi. Icyo navuga, uretse uwo ukwemera kwe kutamwerera kurya inyama y’ingurube, abandi twabashishikariza kwitabira kurya inyama y’ingurube. Akenshi abantu babangamirwa no kuba batazi uburyo zitegurwa ari nayo mpamvu abazishaka bazirira mu tubari no mu mahoteli”.

Abantu batandukanye bahawe umwanya wo kumva uburyohe bw'inyama n'ingurube
Abantu batandukanye bahawe umwanya wo kumva uburyohe bw’inyama n’ingurube

Ku bijyanye n’inyama y’inkoko igifatwa nk’ifunguro ry’abifite, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri MINAGRI, avuga ko barimo gushishikariza aborozi n’abafite amabagiro kujya batanga inyama zijyanye n’ubushobozi bwa buri wese ubagana nk’uko no mu bihugu byateye imbere bigenda.

Ati: “Turabashishikariza, duhereye ku mabagiro, umuntu niba agiye kugura inyama y’inkoko ntumutegeke kugura inkoko yose, ubundi ahandi ushobora kugura amaguru abiri cyangwa se amaboko abiri y’inkoko, n’aha rero tugenda twigisha abakora mu bworozi bw’inkoko n’amabagiro kuba yagufungira irobo cyangwa se inusu bitewe n’ubushobozi bwawe. Bigenze gutyo umuntu wese yabasha kugura inyama z’inkoko, kuko ikintu cya mbere ni ukumenya akamaro kazo”.

Aborozi b’inkoko n’ingurube bitabiriye iki gikorwa cyo kumurika uburyo butandukanye bwo gutegura inyama z’inkoko n’iz’ingurube, bavuga ko abanyarwanda bagenda bitabira kurya ibikomoka kuri aya matungo.

Bamwe mu borozi b'ingurube bari babukereye
Bamwe mu borozi b’ingurube bari babukereye

Umworozi w’inkoko, Uwamahoro Peace agira ati: “Abantu bagenda basirimuka, basobanukirwa ku buryo uyu munsi tubona abaguzi b’amagi n’abahaha inyama z’inkoko. Hari n’abo wasangaga bafite ubwo bushobozi ariko batitabira kurya inyama y’inkoko n’amagi.”

Akomeza avuga ko nk’aborozi barimo gushishikariza abaturage kwiyororera inkoko kugira ngo bajye babasha kurya ibizikomokaho ku kigero bishimiye.

Niyoyita Agnes, worora ingurube, we avuga ko abantu bataramenyera ko bashobora kurya inyama z’ingurube biteguriye mu ngo iwabo.

Ati: “Umubare munini w’abarya ingurube, uboneka mu mahoteli no mu tubari, kuburyo abaguzi bacu ari amahoteli n’utubari”. Umuco nyarwanda ugira ingaruka ku bworozi bw’ingurube, ku buryo mu bihe byashize, usibye no kuzirya, wasangaga no kuvuga ko umuntu yorora ingurube ari ikibazo! Ibi rero bituma n’abazirya baba bake, kandi nyamara arizo zihendutse. Iwacu aho ntuye iBugesera ikiro cy’inyama z’inka, imvange, kigura ibihumbi 5! Ni nde muturage wo mu cyaro ubasha kucyigondera?”

Akomeza ati: “Turashaka ikizatanga inyama ku isoko ku buryo buri muturage wese azashobora kubona inyama byibuze ku bihumbi 2 cyangwa bitatu, nta handi zizava rero atari ku ngurube, bitewe n’ukuntu yororoka vuba, itanga ibyana byinshi kandi igatanga inyama nziza”.

Abucuri barasabwa gufunga neza inyama bita no ku mikoro
Abucuri barasabwa gufunga neza inyama bita no ku mikoro

Ndorimana Jean Claude avuga ko binyuze mu mushinga PRISM, MINAGRI ifatanyamo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryitwa IFAD ndetse na ENABEL, hubatswe amabagiro y’ingurube hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye mu cyiciro cyayo cya mbere, ndetse hakaba hazakomeza kubakwa n’andi.

Ndorimana avuga ko aya mabagiro agamije gukuraho kubaga mu buryo bwa gakondo bwo kubagira mu rutoki n’ahandi hatemewe, mu rwego gufasha abaturarwanda kurya inyama zapimwe, zizewe ubuziranenge bwazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushishikariza abantu kurya inyama ni byiza ntawuyobewe ko zigira intungamubiri,ariko kubivuga gusa biroroshye si kimwe nko kuzikora,ntakuntu waba wabuze na 1kg y’ibishyimbo ngo ubone ayizo nyama,ndumva hakoroshwa uburyo kuzigura,murakoze ndi KIREHE

Zanumucyo clement yanditse ku itariki ya: 27-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka