Abakozi umunani bafunzwe bakekwaho kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko mu iperereza rimaze igihe rikorwa ku kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi, rimaze kugaragaza abakozi umunani mu nzego za Leta bakekwaho kugira uruhare mu byaha, bijyanye no kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi.

Avuga ko aba bakozi harimo abagenzuzi b’imari (Internal Auditors) n’abashinzwe ishoramari n’umurimo (Business Development Officers).

Muri aba bakozi harimo Nyirigira Jean Baptiste, Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), Rwakirenzi Ruben, Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Dusabemariya Claudine, Umugenzuzi mu Karere ka Ruhango, Uwamariya Olive, Umugenzuzi mu Karere ka Ngoma, Uwimigishayaziye Penninah, Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.

Hari kandi Mutabikangwa Emmanuel, Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, Nzamurambaho Fidèle, Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara na Muhire Olivier, Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara.

Dr Murangira, avuga ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitanu, ari byo gusaba no kwakira indonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kwiyitirira umwirondoro no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

Avuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko bumwe mu buryo bakoreshaga mu gukora ibi byaha, harimo kwiba ibizamini muri sisiteme ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), izwi nka E-Recruitment, barangiza bakabigurisha abagiye guhatanira imyanya y’akazi gatandukanye ahantu hatandukanye muri Leta.

Ikizamini kimwe ngo cyagurishwaga Amafaranga y’u Rwanda arenze 500,000.

Murangira avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hatahurwe uwabigizemo uruhare wese, harimo n’abagiye mu mirimo mu buryo bw’uburiganya bwo kubanza guhabwa ikizamini kizakorwa.

RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda ibikorwa by’uburiganya, ibya ruswa n’ibindi byaha bitandukanye.

Kwiba ikizamini ukakigurisha ngo usibye kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, ngo ni no kubuza amahirwe undi muntu wari butsindire uwo mwanya, ariko nanone bikagira ingaruka ku ireme ry’akazi ku muntu wakinjiyemo mu buryo bw’uburiganya.

RIB kandi yibukije abaturage ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu bikorwa nk’ibi bigize ibyaha kandi ko azagezwa imbere y’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

R.I.B niyo gushimira igikorwa ikomeje gukora kubantu bahise mo ibikorwa bigayitse, Ariko Turasaba Dr Murangira Gutunga I Toroshi mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero mu Karere, Aho Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yubakiye Agatuza Abanyarwanda Bari bafite ibibazo by’Amacumbi, abaha na. Coperative y’inkoko buri Muryango Inkoko52 ngo izabavane mu bukene, ibakurire n’Abana mu mirire mibi, none izo nkoko zibereye iza bamwe mu bayobozi b’akarere, nab’umurenge, iyo hagize umwe mu Bagenerwabikorwa ugize icyo abaza, barabatuka ngo nibamoke, ntibabuza imbwa kumoka, ngo Umuborogo w’Ibikeri ntubuza Inka Gushoka, Ubwo ninako Umudugudu usa n’Aho uri mu Kato kuko bashizeho abakumira Abahagenda babuza nabahatujwe kuvugana n’Umuyobozi cg Umunyamakuru ngo batavuga iby’izo nkoko, Abaturage barumiwe kubera uso bita Damascene na Rurangwa babahoza kubitutsi, Abahatujwe baribaza uko bazinjira mu matora kuko batazi ko Abo bantu batazabavangira, Barasaba R.I.B kubaba Hafi bakabona n’Ibyo Umubyeyi Yabahaye.

uwitonze yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

Iperereza rikorwe neza kuko nka Mutabikangwa Emmanuel utaramara nibura amezi 2 muri izi nshingano, ntibyumvikana ukuntu arebwa n’ ibyaha bifite imizi ireshya itya.

Cobra yanditse ku itariki ya: 23-02-2024  →  Musubize

Iperereza rikorwe neza kuko nka Mutabikangwa Emmanuel utaramara nibura amezi 2 muri izi nshingano, ntibyumvikana ukuntu arebwa n’ ibyaha bifite imizi ireshya itya.

Cobra yanditse ku itariki ya: 23-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka