Abakoresha Kashipawa (Mubazi) nibatavugurura ikoranabuhanga ntibazabasha kugura umuriro – REG

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) buratangaza ko bwatangiye kuvugurura ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugurisha umuriro w’amashanyarazi.

REG ivuga ko iri vugurura rireba abafatabuguzi bayo bose bakoresha mubazi z’amashanyarazi zizwi nka Kashipawa, kandi rigakorwa inshuro imwe gusa.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yasobanuye ko iri koranabuhanga ryo kugura umuriro mbere yo kuwukoresha (prepayment system) ryatangiye gukoreshwa hirya no hino ku Isi mu 1993, bivuze ko hashize imyaka irenga 30, abarikoze bakaba baragennye ko rizakora mu myaka 31, nyuma rikavugururwa.

Mu Rwanda iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu 1996, mu Rwanda bakaba barimo kurivugurura nk’uko birimo gukorwa n’ahandi hose ku Isi aho rikoreshwa.

Armand Zingiro uyobora REG yagize ati “Nka REG twatangiye kurikoraho, ubu tumaze amezi agera kuri atatu twaratangiye kuvugurura iryo koranabuhanga. Iri vugururwa ntiririmo gukorwa mu Rwanda gusa ahubwo ririmo gukorwa ku rwego rw’Isi. Ni ukuvuga umuntu wese ukoresha Kashipawa ku rwego rw’Isi (amasosiyete acuruza amashanyarazi) agomba kuvugurura ‘system’ kugira ngo agendane n’igihe.

REG ivuga ko ibikorwa byo kuvugurura biri mu byiciro by’ibanze bitatu. Icya mbere ni ukuvugurura sisiteme igurisha amashanyarazi, iyo ikaba yararangije kuvugururwa.

Icyiciro cya kabiri ni igituma tokeni (imibare ishyirwa muri mubazi) ziboneka, icyiciro cya nyuma ari na cyo kigezweho kikaba ari ukuvugurura mubazi (Kashipawa), nk’uko Armand Zingiro yakomeje abisobanura.

Ati “Icyo nshaka kumenyesha abafatabuguzi bacu ni uko nta kintu kizahinduka mu gihe iri vugururwa ririmo rirakorwa. Nta kizahinduka ku bantu bagura amashanyarazi, nta n’ikiguzi kiziyongeraho kugira ngo bagure amashanyarazi. Kuvugurura ikoranabuhanga birakorwa no mu bindi bigo.”

Yongeyeho ati “Muri iki cyiciro cya nyuma cyo kuvugurura ikoranabuhanga turasaba abafatabuguzi ko bakurikiza ukuntu twabipanze. Umufatabuguzi nagerwaho azajya agura umuriro abone tokeni eshatu, zose azishyire muri mubazi uko zikurikirana kuko zizaba zinafite nimero zigaragaza iya mbere, iya kabiri n’iya gatatu. Izo tokeni eshatu zizaba ari imibare idasa. Iyo kuzishyiramo birangiye, mubazi ihita ikwereka umuriro waguze, kashipawa yawe ibe iravuguruwe. Nyuma y’ivugururwa, ni ukuvuga nyuma yo gushyiramo izo tokeni eshatu, umuntu azajya agura umuriro awushyiremo nk’uko bisanzwe. Uzajya ugura tokeni imwe uyishyiremo ihite ikora.”

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yasobanuye amavugurura arimo gukorwa mu ikoranabuhanga ryo kugura umuriro
Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yasobanuye amavugurura arimo gukorwa mu ikoranabuhanga ryo kugura umuriro

REG ivuga ko utazavugurura sisiteme, kugeza tariki 24 z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2024, azajya ashyiramo tokeni yange gukora ibe impfabusa. Iryo vugurura rikaba rikenewe cyane kugira ngo abafatabuguzi babashe gukomeza kugura amashanyarazi.

REG ivuga ko abakoresha iKashipawa basabwa kugira icyo bakora mbere y’iyo tariki kugira ngo bajyane na ‘version’ nshya y’ikoranabuhanga rigezweho, nk’uko ku Isi hose barimo babikora.

REG iti “Iyo tariki izagera mubazi dufite mu gihugu zose zaramaze kuvugururwa zarashyizwe mu ikoranabuhanga rishya ryemewe n’abarikoze. Nugerwaho uzagura umuriro ubone tokeni eshatu uzibone mu butumwa bwa telefone niba ugura umuriro ukoresheje telefone. Tokeni ni ya mibare 20 umuntu bamuha iyo aguze umuriro. Buri tokeni numara kuyishyiramo uzajya wemeza. Numara kuzishyiramo zose uko ari eshatu, icyo gihe mubazi yawe izaba imaze kuvugururwa, ndetse n’umuriro waguze uzahita ujyamo. Ibyo bikorwa rimwe, ku zindi nshuro uzajya ugura umuriro ubone tokeni imwe uyishyiremo bibe birahagije.”

“Umunsi umufatabuguzi yaguze umuriro akabona tokeni eshatu, icyo gihe mubazi ye izaba igezweho mu ivugururwa. Mu gihe utarabona tokeni eshatu, uzaba ubona tokeni imwe nk’uko bisanzwe uwukoreshe kugeza igihe tuzakugereraho. Umunsi twakugezeho mubazi yawe twamaze kuyibwira ko igomba kuvugururwa, icyo gihe nugura umuriro uzabona tokeni eshatu. Niba ari ka gapapuro tuguriraho umuriro, tokeni zizaza ari eshatu zikurikiranye. Niba ari kuri telefone, tokeni eshatu uzazibona mu butumwa bugufi zikurikiranye uko ari eshatu uzishyiremo uhereye ku ya mbere wemeza, iya kabiri uyishyiremo wemeze, n’iya gatatu uyishyiremo wemeze. Ni ibintu byoroshye kandi bidafite imbogamizi.”

Ufite umuriro yaguze atarashyira muri mubazi, arasabwa kuwushyiramo mbere y’uko ashyiramo za tokeni eshatu azahabwa kugira ngo utazamupfira ubusa kuko nyuma yo kuvugurura mubazi atazawushyiramo ngo bikunde.

Abazavugurura kandi bibaza niba umuriro bari basanzwe bafite muri mubazi uzagenda, baramarwa impungenge ko uwo muriro uzagumamo bagakomeza kuwukoresha, ko utazaba impfabusa. Icyo basabwa ni ugushyiramo tokeni eshatu, wa muriro bagakomeza kuwukoresha hamwe n’undi bahawe muri uko kuvugurura mubazi.

Izo tokeni eshatu uzajya azibona ni uguze umuriro, yaba umukozi wo mu rugo, yaba umukoresha we, yaba ukodesha inzu, cyangwa nyiri inzu, bizaterwa n’uwaguze umuriro.

REG irateganya ko iri vugururwa bazaba barirangije mu mpera z’ukwezi kwa gatanu. Naho umuntu ku giti cye wishyiriramo umuriro ngo ni we uzagena igihe cyo gushyiramo tokeni eshatu, akabikora nibura mbere y’itariki 24 Ugushyingo 2024, nyuma yaho akaba atazabasha kongera kugura umuriro w’amashanyarazi naramuka atavuguruye mubazi ye kuko izahita ihagarara gukora.

REG ivuga ko iri vugurura ririmo gukorwa mu byiciro. Igihe cyose utarabona tokeni eshatu uguze umuriro, ubwo mubazi yawe (Kashipawa) iba itaragerwaho mu ivugurura.

REG isaba uwagira ikibazo kubariza ku ishami ryayo rimwegereye, cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 2727.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None ko turi. Gushiramo izo token eshatu bikanga twanahamagara nimero batanze ntabwo bikanga ubwo badufashiki Kandi no kwishami rya reg ntabwo ntacyo bari kidufasha mudukorere ubuvugizi

Dusingizimana yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza Kigali today,mwarakoze kudukorera iyi nkuru ya, REG ,icyo nashakag ko mutubariza nuko nkubu hari abantu bagura umuriro imagine icyarimwe ugasanga utindamo(muri cash power)kuburyo Ishobora kuzageza icyo give ntarengwa(ugushyingo) ukirimo ibindi aka a ataranumvise iryo tangazo bitewe n’impanvu zitandukanye;ashobora kuba ashaje,adahari,cg atabisobanukiwe muri reusange... Ese abo bafashwa bate? Mutubarize REG.
Igitekerezo ese ntibyaba ari amahirwe kurubyiruko rutabona ukirimo gukira ubwo bukangurambaga doreko nabo byabafasha kubyihutisha natwe nk’urubyiruko tukabona occupation,
Murakoze.

Alias Mugabo yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka