Abakodesha amahema barasaba kubona amabwiriza bagenderaho bakava mu gihirahiro

Abakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema muri gahunda zitandukanye nko kwakira ibirori n’ibindi bijyanye nabyo mu Mujyi wa Kigali, barasaba ko bamenyeshwa amabwiriza bagenderaho bakava mu gihirahiro.

Muri Nzeri 2023 ni bwo hatangiye kumvikana inkuru zitandukanye z’uko Umujyi wa Kigali wahagaritse bamwe mu bakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema, gusa ubuyobozi bwawo busobanura ko butigeze buca amahema.

Icyo gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko ikigambiriwe ari ukugira ngo abantu bibutswe kubahiriza igishushanyo mbonera.

Bimwe mu byavugwaga ko birimo ikibazo, ni nko kuba ahenshi mu hakorerwa ubwo bucuruzi, amahema menshi yabaga atujuje ibisabwa kugira ngo bakore, kuko nta bwiherero buhagije, parikingi (Parking) kubera ko ahenshi wasangaga baparika mu muhanda, kutagira za Camera kugira ngo umutekano w’abantu ushobore kugenzurwa neza, imirindankuba, kutagira ibikoresho byafasha mu kurwanya inkongi y’umuriro igihe ibaye, ibyafasha mu kugabanya urusaku n’ibindi.

Abakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema mu Mujyi wa Kigali bavuga ko guhera muri Nzeri bagiye bahabwa ibihe bitandukanye byo guhagarikiraho gutanga serivisi, ku buryo abanyuma, batagombaga kurenza tariki 31 Ukuboza 2023, kugeza igihe amabwiriza y’Umujyi wa Kigali azasohokera.

Mu mpera z’umwaka ushize ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye ibiganiro bigera kuri bitatu n’abakora ubwo bucuruzi, hagamijwe kureba uburyo bwiza amabwiriza bazahitamo atahombesha ababukora.

Kuva uyu mwaka watangira, abakora ubwo bucuruzi ntabwo bongeye gukora, kuko nta mabwiriza arasohoka, ibintu bavuga ko birimo kubateza igihombo kinini, kubera ko nubwo batarimo gukora, ariko bishyura aho bakorera n’ibindi byose bari basanzwe bishyura.

Umuyobozi w’agateganyo w’abakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema n’abakora dekorasiyo mu Mujyi wa Kigali Pasa Mwenenganucye, avuga ko kuba uyu munsi abakodesha amahema badashobora kugira serivisi batanga, birimo kubateza igihombo.

Ati “Igihombo biteza ntabwo byoroshye ku kivuga, bitewe n’ibyo buri wese yakoraga, ariko ni kinini, ntabwo ari gito, kuko abenshi bari muri ubwo bucuruzi usanga aho bakorera barahakodesheje, barashoyemo amafaranga menshi, kandi amenshi wenda ari nk’aya banki, iyo bihagaze gutyo bitera ikibazo gikomeye pe, niyo mpamvu twifuzaga ko Umujyi watwakira vuba hashoboka bakaduha umurongo ngenderwaho, kugira ngo icyo kibazo kibonerwe umuti, tuve mu gihirahiro.”

Abakora ubucuruzi bwo gukodesha amahema n’ibijyanye na dekorasiyo (Decoration) mu Mujyi wa Kigali barenga igihumbi, habatariwemo abo bakoresha muri iyo mirimo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nta yandi mabwiriza ahari kuko buri wese yamenyeshejwe ibyo agomba kuzuza kugira ngo akomeze gukora.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage Martine Urujeni, avuga ko impamvu zatumye abantu bahagarikwa zidasa, kandi ko uwujuje ibyo yasabwe, agenda agasaba icyemezo kimwemerera gukora.

Ati “Mu gihe abikosoye aragaruka agasaba icyemezo cyo gukora, bakamusura bakareba y’uko ibyo yasabwe yabyujuje, kuko bose ntabwo bafite bimwe, akaba yahabwa icyo cyemezo, kandi biratangwa, niba yaraburaga ubwiherero akabwuzuza araza akagisaba, ariko hari abo bisabwa rwose ko bahakura amahema, kubera ko babangamiye umudendezo w’abaturage, cyane cyane abari mu ngo hagati, ubona ko nta na rimwe azabasha kuhakirira ibirori cyangwa ubukwe bitabangamiye abandi, kubera uburyo yegeranye n’abantu benshi.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri ryo mu 2019, rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize n’imyubakire y’Imijyi, no ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cya 2020.

Ku rundi ruhande ariko ngo nta hantu hihariye igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyateganyirije abakora ubucuruzi bwo gukosha amahema akorerwamo ibirori bitandukanye, kuko amahema ashobora kuba hamwe cyangwa ahandi, ariko ubuyobozi bw’Umujyi bugakora ubugenzuzi bukareba ko aho ari hatabangamiye abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka