Abakobwa b’Abasirikare bakoze ubukwe bajye bakorerwa ibirori bya Gisirikare - Depite Hindura

Ubwo Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Depite Hindura Jean Pierre yamubajije ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare b’abagore, kuko usanga iyo bakoze ubukwe batambarirwa na bagenzi babo ngo banyure no mu nkota nk’uko bigenda kuri bagenzi babo b’abagabo iyo bakoze ubukwe.

Depite Hindura Jean Pierre yagize ati "Nyakubahwa Speaker, ejobundi Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu yatwibukije ko uburenganzira bw’umugore, ntabwo ari ukubumuha ahubwo arabusanganywe. Rero nta mpamvu yo kububangamira, mu gisirikare bakora byinshi byubahiriza ‘gender’, ariko hari ikintu kimwe batari banoza, cyangwa se Minisitiri w’Ingabo aratubwira ingamba bagifiteho, kuko iyo ubona umusore w’umu-ofisiye n’umukobwa w’umu-ofisiye, uw’umuhungu akorerwa ubukwe mu buryo bwa Gisirikare akishima bikamunezeza, ariko umukobwa we w’umusirikare w’umu-ofisiye, ngo ntabwo bagenzi be bamwambarira kuko yambaye agatimba”.

“Ibyo ngibyo rwose ntabwo bikwiye, kuko niba ari umusirikare cyangwa se ari umupolisi, reka tuvuge abasirikare, akaba ari umukobwa w’umu-ofisiye na we akaba abikunze, akeneye gukorerwa ibyo birori nk’ibyo basaza be bakorerwa, abakobwa bagenzi be nibamwambarire bya gisirikare nubwo yakwambara agatimba ababona abakobwa ari bo bambaye gisirikare bizaba byumvikana ko umugeni ari we musirikare, ari we mu-ofisiye, ariko niba agiye ku rugamba, akajya ku myitozo, agakorana na musaza we, bagahabwa umushahara ungana, bagahabwa akazi kangana, bakagirirwa icyizere kingana, ariko byagera ku kurongorwa no kurongora hakazamo ivangura! Ibyo bintu ntabwo bikwiye rwose nubwo murimo kubiseka. Wa mukobwa aravuga ati, eeh burya njye hari uburenganzira ntafite?”

“Rero Nyakubahwa Minisitiri rwose icyo kintu mugitekerezeho kandi gituma n’abakobwa bamwe na bamwe bakunda igisirikare binabashimisha, bakavuga bati, nanjye nzaca mu nkota, erega iyo tubibona natwe tubona biryoshye. Kandi ni uburenganzira bwe nta n’ubwo yakagombye no kubisaba. Urwitwazo ibindi bisobanuro bibabuza, murebe ukuntu mubikuraho ariko na bo, n’abakobwa b’abofisiye, bashakanye n’abasivile, n’umusivile na we yumve ko umugore we arara ku majoro ariko akaba yamunyujije mu nkota bakamuterera isaluti akumva yishimye. Erega ibintu binezeza abantu ntabwo ari byinshi cyane. Kandi ibyubaka urugo ni byinshi cyane n’ibyo byose biba birimo. Rero, abasore bose b’abofisiye b’abasirikare bakorerwa biriya birori, n’abakobwa na bo, nibabikorerwe. Keretse wenda mu gihe batabishaka. Ariko izo nzitizi zihari, nyabuneka muzikureho”.

Asubiza Depite Hindura, Minisitiri Marizamunda yavuze ko atari abizi niba abasirikare b’abakobwa b’abofisiye batambarirwa na bagenzi babo, ariko ko bagiye gushaka uko byakorwa kandi batazabura igisubizo .

Yagize ati, “ Honorable Hindura rwose ibyo avuze ni byo, nanjye ntabwo nari mbizi, mbajije Colonel hano arambwira ngo ntabwo bajya babambarira, ubwo ndaza kubaza impamvu, ariko ndumva nta mpamvu n’imwe yababuza, na bo baba barabikoreye, njye ahubwo nari nzi ko ari na cyo gituma abantu baza mu gisirikare …ibyo twabikora, ariko bibaye na ngombwa wenda bivugwa ko bambarira abambaye, na we agatimba yaba akaretse, cyangwa tugashaka indi ‘formule’ dukoresha, ntabwo tuzabura igisubizo. Ariko tuzashaka uburyo bajya babambarira na bo. Ndumva ari igitekerezo cyiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurongora no kubyara ni impano y’Imana.Nubwo muli iki gihe usanga abashakanye benshi batabana ahanini kubera akazi,imana idusaba kubana n’uwo twashakanye “buri gihe”.Kutabana bitera ingaruka mbi,zirimo kuryamana n’abandi mutashakanye.Bisobanura ko kutabana ari icyaha.Abakristu nyakuli,iteka babana n’abo bashakanye.Iyo babonye akazi kure y’aho batuye,iteka barajyana.Birinda akazi kose katuma batabana n’uwo bashakanye.Kwanga kumvira imana,bigira ingaruka mbi kandi bisobanura ko uba uzabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 16-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka