Abagenzi baravuga iki nyuma y’izamurwa ry’ibiciro by’ingendo?

Nyuma y’aho Guverinoma itangarije ko igiciro cy’urugendo kizazamuka guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, hari abagenzi batabigizeho ikibazo ariko basaba ko imodoka ziboneka ku bwinshi, abandi bakavuga ko bizabagora kubona itike kubera imishahara mito.

Hari abagenzi bahangayikishijwe n'ibiciro bishya by'ingendo
Hari abagenzi bahangayikishijwe n’ibiciro bishya by’ingendo

Ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko Guverinoma yakuyeho nkunganire mu by’ingendo yishyuriraga buri mugenzi, kugira ngo ayo mafaranga akoreshwe ibindi, harimo kuringaniza ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Hari abatakiriye neza iyi gahunda bashingiye ku mibereho igoye muri iki gihe, hakaba n’ababyumva vuba ariko bagasaba ko ayo mafaranga yashorwa mu gukemura ikibazo cy’imodoka zidahagije.

Uwitwa Uwitije Jean Bosco wavaga mu Mujyi(Downtown) yerekeza i Kagugu agira ati "Niba bibaye ibyo (ko ayo mafaranga ya nkunganire azakemura ikibazo cy’ingendo), barebe buryo ki abagenzi batarara muri gare, imodoka zibe nyinshi kurushaho."

Mukansaga Fatuma (ni ko twamwise nyuma y’uko yanze kutubwira amazina ye ya nyayo), twahuriye mu modoka ava mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Kimironko, na we nta gitangaza kidasanzwe abona kuko ngo n’ibindi bicuruzwa bihora bizamurirwa ibiciro buri gihe.

Mukansaga agira ati "Izi mpinduka tugomba kuzakira, tukanabimenyera! None se ibiciro by’umuceri, ibirayi,... ntibizamuka! Ariko turahaha! N’ibi rero tuzabimenyera."

Hari abavuga ko ikibazo cyo kubura kw’imodoka no gutinda ku mirongo muri gare ubu kirimo kugenda gikemuka, kuko bamwe ngo batakirenza iminota 10 aho bamaraga isaha irenga cyangwa abiri bategerereje imodoka ku byapa no muri gare.

Gusa hari n’abavuga ko ibiciro bishya nibitangira gukurikizwa imibereho izarushaho kugorana kubera izamuka ry’ikiguzi cy’urugendo, bashingiye ku kuba bahembwa imishahara mito.

Hari uwandikiye Kigali Today agira ati "Mutuvugire n’imishahara ya ba nyakabyizi yiyongere kuko ndabona azajya ashirira mu nzira, urugero umuyedi ukora Kabuga-Nyabugogo ahembwa 3,000Frw."

Uwitwa Kazungu ukora ibijyanye n’isuku i Nyabugogo avuye i Runda mu Karere ka Kamonyi, avuga ko igenamigambi rye rigiye guhungabana bitewe n’uko aho yakoreshaga amafaranga 540 y’urugendo ku munsi, ubu agiye kujya yishyura hafi 800, ahwanye na 24,000Frw ku kwezi.

Kazungu uhembwa umushahara w’ibihumbi 60 ku kwezi, avuga ko gusigarana amafaranga ibihumbi 36 nyuma yo gukuraho itike y’urugendo, bizatuma ahindura imikorere agatangira kujya no kuva mu kazi n’amaguru.

Ibi birashimangirwa n’umucuruzi wa Mobile Money muri Gare ya Kimironko, usaba abashinzwe umutekano gufata ingamba nshya zo kuwurinda, kuko ngo hari benshi bagiye kujya babyuka cyangwa bataha ninjoro bavuye mu kazi n’amaguru.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ivuga ko n’ubwo abakoresha batakongerera abakozi imishahara, bakwiye gushyiraho uburyo bwo kubafata neza kugira ngo batange umusaruro.

Kanda HANO urebe ibiciro bishya by’ingendo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

abadepite? ni iki bakora se? na pansiyo yarabananiye kuyiganiraho kandi hari benshi nabo bagiye kujya hanze maze bicuze impamvu ikibazo cya pansiyo kitongera kwigwaho

habib mustapha yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ibi nibyo pe nuwaguze imodoka ashaka kubaho ariko reta yacu nk’umubyeyi irebe uko yashyira nkunganire muribi bintu bikurikira 1:umuceri,2:isukari,3:Amavuta aribwa.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ibi nibyo pe nuwaguze imodoka ashaka kubaho ariko reta yacu nk’umubyeyi irebe uko yashyira nkunganire muribi bintu bikurikira 1:umuceri,2:isukari,3:Amavuta aribwa.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ibi nibyo pe nuwaguze imodoka ashaka kubaho ariko reta yacu nk’umubyeyi irebe uko yashyira nkunganire muribi bintu bikurikira 1:umuceri,2:isukari,3:Amavuta aribwa.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ayamafranga bongeyeho. Nibayongere ark. Muntu agendere kugihe. Ikindi. Umuntu age agendera yichyura urugendo yakose niba munu teze modoka ijya ivanyabugogo ijya kicukiro akaviramo rwandegsi. Kuki yichyura nkuwageze kicukiro. Mutuvuganire cyangwa babirekere uko. Byaribimeze. Murakoze.

Protogene yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ayamafranga bongeyeho. Nibayongere ark. Muntu agendere kugihe. Ikindi. Umuntu age agendera yichyura urugendo yakose niba munu teze modoka ijya ivanyabugogo ijya kicukiro akaviramo rwandegsi. Kuki yichyura nkuwageze kicukiro. Mutuvuganire cyangwa babirekere uko. Byaribimeze. Murakoze.

Protogene yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Njyewe njyendeye kuri ibi biciro ndabona ko ubuzima bwa benshi bugiye kurushako gushakira pe

Leta rero nishake ukuntu ikora update no kumishahara y’abakozi bari mumyanya yo Hasi kuko iheruka guhindura imishahara 2012

Njya nibaza ukuntu nka umukozi wo Kwa Muganga (umuforomo) ahembwa ibihumbi 200,000 mukwezi Akora ijoro n’amanwa ndetse akazi ke agatangira saamoya nkabona Ari akarengane gakomeye

Noneho ibaze niba Aho yategeshaga igihumbi *2 kumunsi Agiye kujya ategesha 3k/day ubwo ni 60k in time of 20days ukure muri 200k ukuremo Inzu ya 50 munkengero iyo mumanegeka asigarane 90k ngaho mumbwire ukuntu azishyuriramo umwana ishuri anabatunge muturwaneho pe

Nyirinkwaya yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Mwaramutse bavandimwe ? Nshimye wowe uvuga ko uhembwa 200 000 gusa nawe biragaragara ko ubuzima buza kugorana. Mwarimu ugihembwa munsi yayo we aravuga ngo iki ? Abandi basanzwe bo hasi bo bizagenda gute ? Kugira ngo ubuzima bujyane ni ibyo biciro bishya cyeretse imishahara yo hasi bayibubye 4 byibuze uwo hasi agahembwa 500 gusa abahembwa menshi cyane nabo akagabanywa kandi nabo bakajya bigurira imodoka zabo ayo leta yabahaga ku modoka n’izindi avantages bigashyirwa mu kuzamura imishara iri hasi

Alfred yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Niba hari aho ibiciro byazamutse ku kigero cya 60% cyangwa hafi y’ayo,akazi kakaba gatangira saa tatu, abo mu mujyi bareka imodoka bakigendera n’amaguru kuko utwo bakorera twashirira mu ngendo.
Abadepite na ba senateri ariko na bo, bazagenzurire abanyarwanda niba amafaranga yiyongereye ku ngendo angana neza n’aya nkunganire leta yashyiragamo kugirango abagenzi babyumve neza.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka