Ubuzima bwarahindutse ariko haracyari n’ibibazo: Abatuye mu Midugudu y’Icyitegererezo

Hirya no hino mu Gihugu hubatswe imidugudu y’icyitegererezo, (Model Villages) ituzwamo abantu bo mu byiciro bitandukanye birimo abimuwe mu duce twashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka), abatishoboye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Abatujwe muri iyo Midugudu bagaragaza ko muri rusange bishimiye ubuzima babayemo, kuko batuye neza kd bizeye ko nta biza byabageraho isaha ku isaha, ndetse hakaba n’abatangiye kwiteza imbere bahereye ku mishinga yagiye ishyirwa muri iyo Midugudu, n’ubwo batabura kugaragaza ko hari ibikwiye gukomeza kunozwa.

Ibyiza byashyizwe muri iyo midugudu birimo inyubako zigeretse, abazihawe bakaba bashimira Leta kuko yabatekejerejeho ikabakura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakegerezwa amashuri abana babo bigiramo, amavuriro bivurizamo, imihanda, inzu n’ibibuga by’imyidagaduro.

Imishinga bahawe ibamariye iki?

Mu rwego rwo guteza imbere abimuriwe n’abatujwe mu Midugudu y’Icyitegererezo, Leta yabegereje imishinga ibyara inyungu, hakaba hari aho itanga umusaruro ushimishije.

Abagera kuri 611 batujwe mu Mudugudu wa Ayabaraya kuva mu mwaka wa 2017. Umushinga ubyara inyungu bahawe ukaba ari inkoko zitanga amagi, n’ubwo ngo hagiye gushira amezi abiri ntazo bafite kuko izo bari bafite zashaje bakazigurisha, ubu bakaba baratumije izindi mu rwego rwo kuzisazura.

Rtd 2nd Lt Ruta ushinzwe ubugenzuzi bwa Koperative y’ubworozi bw’izo nkoko, avuga ko bamaze gusazura izigera ku bihumbi bitanu inshuro eshatu, izo batumije zikaba ari icyiciro cya kane.

Agira ati: Buri cyiciro cy’inkoko tukimarana amezi 16-18. Igihe zimaze, uwafashe amafaranga menshi kuri zo yahawe ibihumbi 150Frw, uwafashe make kuko aje vuba ni ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

2nd Lt Ruta avuga ko buri rugo ruhabwa nibura amagi 10 ava kuri izo nkoko buri kwezi, kugira ngo abarugize batagira ikibazo cy’imirire mibi.

Hamwe no mu yindi midugudu, imishinga y’ubworozi igenda neza nk’aho mu Mudugudu wa Horezo mu Karere ka Muhanga abahawe inka hafi 70 zimaze kwikuba kabiri bityo imiryango isaga 100 yahatujwe ikaba yose imaze kugira inka.

Muri uwo Mudugudu kandi naho hari ibikorwa remezo birimo n’ikusanyirizo ry’amata kugira ngo umukamo wabo udapfa ubusa, imashini zifuhera inka, hakaba hamaze no kubakwa ikiraro cy’inkoko 1000 ngo zifashe urubyiruko kwihangira imirimo.

Mu buzima bwiza kandi abaturage bagejejweho amazi hafi, amashanyarazi hafi, imirimo yo guhingaho, nk’aho mu Karere ka Nyagatare buri muturage yahawe ubutaka bungana n’igice cya Hegitari.

Haracyari ibibazo mu batujwe mu Midugudu y’Icyitegererezo

Nyuma yo gutuzwa muri iyo Midugudu ariko ntihabuze n’imbogamizi kuri benshi, aho byagaragaye ko abari bafite imirima hirya no hino bayisize bakaba basabwa gukora urugendo rurerure bajya guhingayo no gushaka ubwatsi bw’amatungo.

Ibyo byatumye bamwe mu batujwe muri iyo midugudu bigira inama yo kuyivamo bagasubira aho bimuwe mu manegeka, cyangwa bakayikodesha abandi, hari n’ahavuzwe ko bagiye bayigurisha bakajya gushaka ubuzima ahandi.

Urugero ni nko mu Mudugudu wa Horezo mu Karere ka Muhanga aho hari imiryango igera ku 10 yemeye gusiga inzu yahawe ikisubirira mu manegeka, cyakora ubuyobozi bwahise butanga ayo mazu ku bandi baturage bari bakiri mu manegeka kuko batarimurwa bose.

Hari aho imishinga bahawe itagikora cyangwa itatanze umusaruro

Inka bahawe zatejwe cyamunara
Inka bahawe zatejwe cyamunara

Umudugudu w’Ikitegererezo wa Gishuro, Akarere ka Nyagatare watujwemo abanyarwanda tariki ya 04 Nyakanga 2020, bakuwe ahantu hatandukanye mu Karere ka Nyagatare.

Abahatujwe ni abatishoboye ndetse n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bose hamwe 64.

Uretse amazu yo guturamo, bahawe ivuriro ry’ibanze, ishuri ry’inshuke ndetse n’Ikigo gifasha ababyeyi gutegura ifunguro ryuzuye, banahawe kandi umushinga w’ubworozi bw’inka n’inkoko ndetse n’ubuhinzi bw’inanasi.

Kugeza uyu munsi, umushinga udakora ni ubuhinzi bw’inanasi kuko agace batuyemo kataberanye n’ubwo buhinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, akavuga ko impamvu uyu mushinga wahagaze ari uko wahombye ahanini kubera kudatanga umusaruro wari witezwe, bahitamo kuwusimbuza uw’ubuhinzi bw’ibigori.

Ati “Hakozwe inyigo igaragaza ibyo dukura mu buhinzi bw’inanasi, ibyo dushora n’ibyo dukuramo. Dukora n’indi nyigo igaragaza icyo twashora mu buhinzi bw’ibigori n’icyo twakuramo. N’ubwo twakomezaga kuzishoramo amafaranga menshi zari zarapfuye dufata
icyemezo cyo kuzisimbuza ubuhinzi bw’ibigori.”

Mu Karere ka Gatsibo ho abaturage bahuye n’uruva gusenya ubwo inka bahawe zatezwaga cyamunara kubera ko baziragiye mu Kigo cya Gisirikare, kugeza ubu abari aborozi bamwe igicaniro cyarazimye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko benshi mu bo inka zabo zatejwe icyamunara bashumbushijwe n’abaturanyi babo ndetse na Leta, n’ubwo ubundi ari nk’impuhwe kuko bakoze amakosa basanzwe bazi yo kujya kuziragira mu Kigo cya gisirikare kandi zarateganyirijwe kurishiriza mu biraro.

Ibibazo by’imishinga itagikora binagaragara mu Mudugudu wa Karama mu Mujyi wa Kigali, aho bamwe bavuga ko imishinga y’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga imaze imyaka ibiri yarahagaze, yatumye baba imburamukoro.

Hari ibikorwa remezo bahawe bitatanze umusaruro

Umudugudu w’Ikitegererezo wa Gishuro, Akarere ka Nyagatare kandi hari ikibazo cy’uko amacupa ya Gaz bahawe nyuma y’aho, Akarere gahagarikiye kubagurira gaz, bamwe bayagurishije batangira gukoresha ibikoni bubakiwe bagatekesha inkwi.

Naho mu Mudugudu wa yeruzaremu muri Gatsibo ho, hari ikibazo cya Bio-gaz umunani (8) zitagikora, ubu abantu bakaba bateka mu bikoni bifashishije inkwi kubera ko abaturage bari batagishoboye kuzikoresha ahubwo byatezaga umwanda.

Meya wa gatsibo avuga kuri iki kibazo yagize ati: “Ubundi zakoreshaga umwanda wo mu misarane yo mu mazu y’abaturage, ariko byateje umwanda kuko abaturage bamaraga kwituma aho gukoresha ibintu byoroheje bagakoresha amabuye, ibitiritiri n’ibindi bikomeye imiyoboro y’umwanda irasiba, Bio-gaz zirahagarara, duhitamo kuzireka ahubwo twubaka imisarane rusange hanze ubu ni yo bakoresha.”

Abatuye muri Ayabaraya mu Mujyi wa Kigali bavuga ko isoko bubakiwe nta cyo barikoresha, kuko imyaka bamwe beza bahita bayikorera bakayishora ku masoko ya za Kabuga na Kigali aho ngo babona abakiriya kandi bakagurirwa ku giciro cyiza.

Abatujwe mu Mudugudu wa Kinigi mu Karere ka Musanze bo bagaragaza ko hari imwe mu miryango itewe impungenge n’amafaranga ya Facture z’amazi babarwaho ko bakoresheje nyamara atari bo.

Umuturage ati: “Hari abo bagenda baha Facture ziriho ibihumbi 800 abandi ugasanga babarwaho 300 cyangwa 400 n’andi gutyo gutyo. Bakiziduha bwa mbere, bamwe bariyamiriye abandi babanza gutekereza ko ari abakozi ba WASAC bashobora kuba baribeshye mu mibare, bidutera ubwoba ariko twaje kugenzura dusanga ayo mafaranga ari akomoka ku mazi yagiye akoreshwa ubwo hubakwaga uyu Mudugudu urangiye bagenda batayishyuye none ndabona ari twe tuzabigenderamo.

Duhorana impungenge ko igihe kimwe tuzabyuka tukisanga bayakupye tutagifite n’uburenganzira kuri aya mazi. Leta nibyinjiremo uyu mwenda tubarwaho iwutwunamureho.”

Amazu bubakiwe ntajyanye n’ubushobozi bwa bamwe mu bayatujwemo

Uyu mubyeyi ajya yororera inkoko mu nzu yubatse ku rubaraza
Uyu mubyeyi ajya yororera inkoko mu nzu yubatse ku rubaraza

Hirya no hino mu Midugudu y’icyitegererezo usanga hari amazu bubakiwe agashyirwamo ibikoresha by’isuku n’isukura ariko bikaba bidakora neza, nk’aho ibigega bifata amazi byangiritse cyangwa akaba atajyamo, ubwiherero bwa kizungu budakora neza, no kuba ibikoni byubatse mu nzu bibangamiye ubuzima bw’abazitujwemo.

Urugero ni mu Midugudu y’Icyitegererezo ya Horezo mu Karere ka Muhanga, aho ubu ibikoni byabo byatangiye kubakwa hanze kuko mu nzu bicwa n’imyotsi, ibi kandi turabisanga no mu mudugudu wa Uwinyana mu Karere ka Nyamagabe aho nabo bavuga ko imyotsi ibamereye nabi mu mazu.

Umudugudu w’Uwinyana utuwemo n’imiryango 40 y’abarokotse Jenoside, batishoboye. Bahoze batuye mu Mudugudu wa Maryohe, bahakurwa ku bw’uko inzu babagamo zari zishaje cyane.

Umudugudu batuyemo urebeye hanze ku mbuga ufite isuku, ariko mu nzu imbere hari ibice byamaze kuba umukara, nyuma y’imyaka hafi itanu bawutujwemo, kubera umwotsi uva mu gikoni.

Ibi kandi ngo biterwa n’uko urebye inzira z’imyotsi zashyizwe kuri izi nzu zitahujwe n’amafuru bubakiwe, bituma iyo bacanye inkwi umwotsi ukwira mu nzu imbere uhereye mu kumba kagenewe gutekerwamo.

Izi nzu kandi ngo zirava amazi akabasanga mu nzu, ndetse n’ikigega gifata amazi yo ku nzu bashyiriweho ngo cyaratobotse.

Aho batekera hahindanyijwe n'imyotsi kubera ko ahagenewe kunyura imyotsi hadakora
Aho batekera hahindanyijwe n’imyotsi kubera ko ahagenewe kunyura imyotsi hadakora

Ikindi kibazo cyiro muri uyu mudugudu ni uko abahatuye babangamiwe no kuba amashanyarazi y’imirasire y’izuba bashyiriweho yarapfuye, no kugezwaho asanzwe bikaba bikomeje gutinda.

Umujyi wa Kigali ntiwarebereye ibibazo biri mu Midigudu y’icyitegerezo

Ikibazo cy’Isoko rya Ayabaraya ridakoreshwa uko bikwiye, Emmanuel Niyonkuru ushinzwe imidugudu muri Kicukiro, avuga ko abagombye kurirema birirwa mu mirimo kure y’aho batuye, bityo rikaba rirema rimwe na rimwe nimugoroba, ariko yongeraho ko uko hazagenda haturwa ari na ko rizakenerwa maze rigakoreshwa icyo ryagenewe.

Ku kibazo cy’imireko itohereza amazi mu bigega mu Mudugudu wa Busanza, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Martine Urujeni, avuga ko ziriya nzu zeguriwe abaturage, akaba ari bo bagomba kwishyira hamwe bakegeranya ubushobozi bwo kuhakora.

Ku kibazo cy’Urubyiruko rwo muri uwo mudugudu rukeneye imishinga iruteza imbere, Urujeni agisubiza avuga ko Umujyi wa Kigali watangiye kubiganiraho n’abafatanyabikorwa, ku buryo ngo mu gihe cya vuba iyo mishinga izabageraho.

Ikibazo cy’uko imihanda igana mu midugudu ya Ayabaraya na Rusheshe idakozwe ndetse nta modoka za rusange zigerayo, Urujeni avuga ko bateganya gushyiramo laterite kugira ngo byoroshye imigenderanire, ariko hanashakwa igisubizo kirambye.

Ku kibazo cy’uko imishinga y’inkoko n’ubuhinzi itagikora mu midugudu ya Karama (Norvège) na Mageragere, Urujeni avuga ko i Karama byatewe n’ikibuti(ikiraro) cy’inkoko cyari cyubatse nabi, ariko ngo bizeye ko muri uyu mwaka w’ingengengo y’imari (2023/2024) kizaba cyasanwe kugira ngo umushinga ukomeze.

Urujeni avuga ko umushinga w’ubuhinzi butwikiriwe (Green House) i Karama wari uhari ukaza gusaza, ariko ko hari gahunda yo gushyiraho indi Green House kandi ko isoko ryatanzwe ku buryo na byo ngo bizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2023/2024.

Urujeni avuga ko i Mageragere na ho, bagiraga umushinga w’inkoko ukaza guhomba ntukomeze, ariko ko abawuhombeje ngo barezwe mu nkiko ubu akaba ari ho ikibazo kigeze.

Avuga ko mu rwego rwo kubyaza umusaruro ikibuti (ikiraro) cy’inkoko cyari gihari, hashyizwemo rwiyemezamirimo ukoreramo akagira amafaranga aha koperative, bikaba ngo binafasha abahatuye kureba uburyo ubworozi bw’inkoko bukorwa.

Urujeni avuga ko babonye i Mageragere ari ahantu heza haberanye n’ubucuruzi bw’ibiribwa kuko baturiye igishanga cya Nyarufunzo, kandi hakaba hagendwa cyane kubera gereza ya Mageragere.

Avuga ko bari gukorana n’abikorera kugira ngo barebe uko hashyirwa isoko rizafasha abatuye muri uwo murenge, by’umwihariko mu mudugugu wa Rugendabari, kurushaho kwiteza imbere.

Mi bindi bibazo rusange ubuyobozi bukwiye gushakira umuti, ngo abatujwe muri iyo Midugudu babeho neza, harimo gushakirwa ubutaka buhagije bwo guhinga hafi yabo, hakaba hari n’abavuga ko byaba byiza amazu bubakirwa agiye ajyana n’urwego rw’imibereho bariho.

Amakosa ari mu midugudu y’icyitegererezo akosorwa ate?

IDP Munini yubatswe hafi y'ibitaro bya Munini
IDP Munini yubatswe hafi y’ibitaro bya Munini

Kuba hagaragara amakosa mu myubakire y’imidugudu y’icyitegererezo, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) buvuga ko bijya bishoboka, icyakora ngo hariho uburyo bwo kuyakosora mu gihe gikwiye.

Aganira na Kigali Today, umuyobozi mukuru w’iki kigo Alphonse Rukaburandekwe yagize ati:
“Imyubakire y’imidugudu y’icyitegererezo tuyikurikirana umunsi ku wundi. Iyo bigeze igihe cyo kuyakira by’agateganyo, abayubatse tubereka amakosa agaragaramo, maze bakayakosora mbere y’uko tuyakira ku buryo bwa burundu.

Nyamara, icyo gihe nabwo ikibazo kivutsemo, ni bo bagomba kugikosora mu gihe cy’umwaka wose. Nyuma y’umwaka, ikibazo cyose kivutse mu myubakire, tukiganiraho n’akarere, ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, byaba ngombwa Leta ikunganira ba nyir’amazu kubikosora.”

Yatanze urugero ku mudugudu wa Muzo mu karere ka Gakenke ubu uri kugenzurwa, mbere y’uko wakirwa ku buryo bwa burundu.

Leta n’abagenerwabikorwa bagomba kugabana inshingano

Ku bindi bibazo bigaragara mu midugudu, Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority avuga ko buri terambere rizana n’imbogamizi ziba zigomba gukurwa mu nzira ubuzima bugakomeza.

“Mu rugendo rw’iterambere, bamwe bagenda gahoro, abandi bakihuta. Nk’abaturage basanzwe bacana ku nkwi, kubaha gas ntibahita bihuta kuyimenyera, ariko ntitwareka gukomeza kubigisha.”

Uyu muyobozi nawe yemeza ko hari aho usanga gufata neza inzu abaturage batabigira ibyabo.

Yagize ati: “Nk’urugero, ntabwo bikwiye ko abaturage bubakirwa umudugudu uyu munsi, hashira ukwezi bagasaba ko baza kubasimburira amatara yahiye. Bakwiye kubyikorera. Igihe Biogas izibye, bakagombye kureba uburyo bayizibura.”

Ibi ni kimwe n’abaturage bavuga ko umushinga w’inkoko bari bafite wahombye, akavuga ko Koperative zicunga imishinga bahawe ziba zigomba gukora neza, kandi utakoze ibyo ashinzwe, cyangwa uwakoze nabi akabibazwa, ariko Leta ntikomeze kubazwa buri kantu kose muri buri mudugudu yubatse, ikawutanga urimo ibyangombwa byose, bitunganye.

Aha icyakora, avuga ko ubu bafatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bari kwiga umushinga uzafasha abaturage batuye mu midugudu y’icyitegerererezo babaho mu buzima bujyanye n’amazu meza batujwemo.

Uwo mushinga ngo wamaze kwerekwa za Minisiteri bireba, ku buryo mu mezi atatu cyangwa atandatu ushobora gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Abandi bagize uruhare muri iyi nkuru:

1. Sebasaza Gasana Emmanuel
2. Ishimwe Rugira Gisele
3. Marie Claire Joyeuse
4. Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muravuga Ibyiza by’Imidugudu y’Icyitegererezo nibyiza bahabwa byabatez’imbere, Muzanyaruke Murebe Umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero mu Karere ka Rubavu, Murebe uko bamwe mu bayobozi b’akarere ka Rubavu n’Umurenge wa Rugerero, bikubiye ibyahawe abo baturage, Bafashe Coperative y’inkoko Aho buri mturage yar’afite Inkoko52 ku miryango142 none zigez’ogihe cyo kuzisimbuza umuturage atazi icyavuyemo, bafashe za Pubelle42 barazibaka bahita bazigurshya, Hari inzu12 bimye Abagombaga kujya mo bakuramo n’Ibyo Bari bateguriwe nk’ibiryo n’ibikoreshyo, zimwe zituwemo n’abakozi bahembwa ngo ni ba Cordonateur Damascene, na Cordonatrice Viliginia, Izindi bazikodesha abakozi bahembwa, mu gihe har’abaturage babuze Aho bakinga umusaya, babashiriye umwe muribo, witwa Rurangwa wo kujya abater’ubwoba abatuka ibitutsi nyandagazi ngo uzavuga. bazamuvana mur’iyo n

uwitonze yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka