Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare bo mu Rwanda mu gisibo cya Ramadhan

Kuva tariki 11 Werurwe 2024 Abayislamu batangiye igisibo cya Ramadhan aho bongera amasengesho barushaho kwegera Imana, bakabikora bigomwa bimwe mu byo bakunda.

Igisibo ni ukwigomwa kurya, kunywa, imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n’ibindi bibujijwe uwasibye, kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, uwasibye akarushaho kwiyegereza Imana.

Igisibo kimenyereza umuntu uburyo bwo kurinda umutima no kureka ibibi byawo, kikanawutoza kwirengera inshingano no kwihangana mu gihe cy’ibibazo.

Igisibo gituma umuyislamu abasha kwiyumvamo ububabare buri kuri mugenzi we ushonje, ibyo bigatuma arushaho gutanga no kugirira neza abakene n’abatindi, bityo bigatuma habaho urukundo n’ubuvandimwe hagati y’abakire n’abakene. Igisibo cyeza umutima, kikawusukura kiwukura mu bikorwa bidahwitse.

Kimwe n’ahandi henshi ku Isi, Abayisilamu bo mu Rwanda bari mu gisibo, bamwe muri bo ni abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi b’umupira n’abandi.

Hari ubutumwa bamwe mu byamamare byo mu Rwanda b’Abayislamu, batangaje muri iki gihe cy’igisibo cya Ramadhan.

Nuru Fasasi [Diplomat]:

“Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cy’igisibo cya Ramadhan ni ubwo kubibutsa ko mu myemerere yacu itandukanye turi Abanyarwanda, turi abavandimwe kandi turi umwe, bityo rero dukomeze dusigasire ubwo bumwe bwo pfundo ry’amahoro n’iterambere ry’Igihugu cyacu. Kuri bagenzi banjye b’Abayislamu ubutumwa nabagenera ni uko Islam bisobanura amahoro, bityo dukomeze tube abanyamahoro, turangwe n’amahoro n’ituze. Abanduza idini ya Islam bakayitwaza mu bugizi bwa nabi hirya no hino ku Isi ndetse no mu Karere ntibigeze baruhuka. Ntidukwiye kubahishira, kubaha urwaho, kubashyigikira cyangwa kwifatanya na bo, ndetse kirazira kurangwa n’imyitwarire iyo ari yo yose y’ubuhezanguni. Ndabifuriza igisibo cyiza mbasabira ko Imana yazakira igisibo cyabo ndetse ikuzuza ukwifuza kwabo ikazabibahembera ku Isi no ku munsi wa nyuma.”

Nshimiyimana Fikiri [Ziggy55]:

“Igisibo ni igihe cyo kwisuzuma, kubabarirana hagati yacu, no gusaba imbabazi Allah aho twamukoshereje kandi tugafata umugambi wo kutazasubira. Ni igihe kimara iminsi mike cyane (30 gusa), Allah aduhe imbaraga zo kuyibyaza umusaruro, kandi iki gisibo kizatubere icy’imigisha kuri twese.”

Tidjara Kabendera:

“Iki gisibo kizabasigire imitima itunganye yo kuba abantu buje ubumuntu kuko ni cyo Imana idushakaho mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Nshimiyimana Muhamed [Nizzo Kaboss]:

“Ntabwo kumenya Imana, ari mu kwezi kwa Ramadhan gusa oya, kumenya Imana ni buri gihe, kuko biranagufasha nawe ubwawe kugira discipline muri rusange kuko akenshi tuzi ko Imana ari nziza. Rero byakabaye byiza tumenye Imana yacu buri gihe, ikindi tugakunda Igihugu cyacu nk’Abanyarwanda, byagera ku bahanzi, abakinnyi ba Filime, n’abandi bose, twese dushyire hamwe dukundane. Njyewe ndabifuriza amahoro n’imigisha, si Abayisilamu gusa, Igihugu muri rusange, Afurika n’Isi yose.”

Luckman Nzeyimana:

“Abanyarwanda ndabifuriza ko twese dukomeza gushyira hamwe tugakomeza kubaka Igihugu cyacu. Ubutumwa nagenera Abayislamu bari mu gisibo, twibuke gusenga cyane muri uku kwezi, twibuke gusabira Igihugu n’Abanyarwanda Imana ikomeze iduhe ubumwe; Igisibo cyiza kuba İslam bose.”

Khalfan Govinda:

“Njyewe Khalfan Govinda, nifurije igisibo cyiza Aba Islam bagenzi banjye. Nyabona ukwezi kumwe mu mezi cumi n’abiri, gufata ukwezi kumwe ukiyegereza Imana, tukayitura ibitubabaje, tukayiha umutima wacu, ikawuturamo ni ikintu cyiza. Mbifurije amahoro y’Imana aho muri hose mbibutsa ko tugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga neza muri iki gihe cy’igisibo kuko ziri mu bintu bimwe bigusha abantu mu buryo bwinshi. Tumenye ibyo kureba n’ibitarebwa. Iki ni igihe cyiza cyo guha Imana karibu mu mitima yacu natwe tukegerana na yo tuyereka ibitubabaje, kuko Isi aho iri kugana si heza cyane. Amahoro y’Imana abane namwe ndabakunda cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka