Akarere ka Nyanza kahagaritse “Ibiryabarezi”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahagarikishije imirimo yose ya Tombora bise “Ikiryabarezi”.

"Ibiryabarezi" byahagaritswe ababikinaga bati "Nibashaka bazabifunge burundu".
"Ibiryabarezi" byahagaritswe ababikinaga bati "Nibashaka bazabifunge burundu".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasobanye ko imirimo yose ijyanye na Tombola yakoresherezwaga mu karere yabaye ihagaritswe kugeza igihe ubuyobozi bwa kompanyi buzagaragaza ibyangobwa by’umwimerere bwasabwe.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi icuruza serivisi z’imikino y’amahirwe bwaje budusaba gukorera mu karere kacu, icyo gihe baza bazanye ibyangombwa bituzuye ariko twatunguwe no kubona bo biha uburenganzira bwo gutangira gukora tutarabubemerera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yakomeje avuga ko imicungire y’ibyo byuma byifashishwaga mu mikino y’amahirwe yarimo akajagari ku buryo byatezaga umutekano muke ndetse bikararura abana.

Ntazinda Erasme yunzemo ati “Hari abana bishoraga muri iyo mikino y’amahirwe bakemererwa kuyikina kandi bizwi neza ko nta mafaranga bakorera maze ugusanga bariba iwabo bikabararura”.

Akarere ka Nyanza karashidikanya kuri iki cyangombwa kompanyi y'"Ibirwabarezi" yagashyikirije.
Akarere ka Nyanza karashidikanya kuri iki cyangombwa kompanyi y’"Ibirwabarezi" yagashyikirije.

Avuga ko ikindi cyari giteye inkeke ari urugomo n’ubujura bwakorerwaga aho ibyo byuma bya Tombora yiswe “ikiryabarezi “ byakoreraga.

Yatangaje ko “Ibiryabarezi “ bizongera gukora ari uko ba nyirabyo bagaragaje ibyangombwa by’umwerere bahawe n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) kandi hakanubahirizwa amategeko agomba kugenga aho iyo Tombora ikorera.

Bamwe mu bari abakiriya bagana ibyo byuma bajya gutombora bavuga ko batigeze babazwa n’uko iyo tombora yabaye ihagaritswe n’Akarere ka Nyanza.

Umwe muri bo yagize ati “Ibi byuma ngo ni ibiryabarezi byampombeje mu bucuruzi bwanjye, nazaga gukina nizeye gutsinda ariko ngataha amara masa. Rwose nibashaka bazabyirukane nta terambere byatuzaniye”.

Ibaruwa y'akarere ihagarika "ibiryabarezi".
Ibaruwa y’akarere ihagarika "ibiryabarezi".

Tombora yiswe “Ikiryabarezi” ni imwe mu mikino y’amahirwe yemewe ariko ahanini yagiye ivugwaho guteza ibibazo birimo kurarura urubyiruko n’abana batarageza imyaka 18.

Kigali Today yashatse kuvugana na Chen Jian, uhagarariye kompanyi ya Tombola y’”Ikiryabarezi” mu Rwanda kugira ngo agire icyo avuga ku kuba yahagarikiwe imirimo muri Nyanza ariko ntibyashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibiryabarezi ni CASINO. Biriya byuma biratandukanye hari ibyiburayi byunguka 3-5%. Hakaba nibishinwa byunguka 50-60%. Ibishinwa rero biteza umutekano muke kuko birya cyane ababikina.

simbi yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka