Akarere ka Ngoma karifuza gukora mu ntoki za Perezida Kagame

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yahaye Komite Nyobozi y’akarere umukoro wo kukageza ku mwanya wa mbere mu mihigo.

Njyanama y'Akarere ka Ngoma isinya ingengo y'imari.
Njyanama y’Akarere ka Ngoma isinya ingengo y’imari.

Hari mu muhango wo kwemeza ingengo y’imari y’akarere ya 2016-2017 ku wa 30 Kamena 2016, ingengo y’imari yiyongereyeho hafi miliyari ebyiri ugereranije n’umwaka ushize.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, bamaze kwemeza ingengo y’imari y’akarere ya miliyari 13 na miliyoni 743 n’imisago, yasabye abagize nyobozi y’akarere (mayor n’abamwungirije) kugeza akarere ku mwanya wa mbere.

Yagize ati “Tumaze imyaka ibiri tuza ku mwanya wa kabiri mu mihigo y’uturere, turifuza ko twakora mu biganza bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bwa mbere, mbere y’abandi 30. Icyo ni cyo dusaba Komite Nyobozi y’akarere, ni misiyo mufite kandi ikomeye.’

Banamwana yakomeje asaba Nyobozi y’akarere ndetse na Njyanama muri rusange kwirinda icyasubiza inyuma Akarere ka Ngoma ku mwanya w’imihigo kamazeho imyaka ibiri, kaba aka kabiri.

Basobanurirwa uko ingengo y'imari izakoreshwa.
Basobanurirwa uko ingengo y’imari izakoreshwa.

Ubwo abajyanama bamurikirwaga uko ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2015-2016 yakoreshejwe, bagaragarijwe ko yakoreshejwe ku kigereranyo cya 97%, gusa hibazwa niba iri janisha ari na ryo Akarere ka Ngoma kariho mu kwesa imihigo muri uyu mwaka.

Ingengo y’imari y’akarere yatowe izibanda ku bikorwa by’iterambere, aho ingo zigera ku bihumbi bibiri zizahabwa amashanyarazi, abagera ku bihumbi 3,500 bagahabwa amazi meza.

Muri rusange, muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Ngoma, ibikorwa by’iterambere ry’akarere bizatwara 39% mu gihe andi azagenda mu mishara y’abakozi n’ibikorwa bindi by’akarere.

Nyobozi y’Akarere ka Ngoma ivuga ko kuba aka karere kaza ku mwanya wa mbere bishoboka kubera ubufatanye bwa buri wese, aharanira ko umuhigo wahizwe n’akarere utadindira ahubwo agafasha ubuyobozi kugira ngo weswe vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye umwanya akarere ka Ngoma kamazeho imyaka ibiri, ni byiza rwose ko kakomeza kakajya imbere aho gusubira inyuma kuko umwanya wambere nawo wabera abanye Ngoma. Ingengo y’imari yagenewe akarere nayo hari icyo izagafasha mubyo bateganyije gukora nk’akarere birimo gukwirakwiza amazi n’amashyarazi nizerako bizanafasha gurandura ubukene no gukura m’ubwigunge abaturage. Ndifuza ko rero hashyirwa izindi ngufu nyinshi M’UBUKERARUGENDO’ kuko Ngoma nayo hari amateka yihariye ifite kdi yabyazwa umusaruro karimo no guturana na Park Y’AKAGERA iri mukare k’abaturanyi ka Kayonza, Tourism kdi si ama Parks gusa. ibyabyazwa umusaruro ni byinshi duhereye k’umutungo kamere akarere gafite ndetse n’abaturage.Ibi byazafasha akarere kurushaho gutera indi ntambe ijya imbere ndetse no kuba Hotel irimo yubakwa yazajya ibona abayiraramo. Mayor na njyanama rwose aha hantu bahashyire imbaraga hari amahirwe. Tourism Expert!

Eric yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka