Akarere ka Karongi kagiye kubaka umudugudu w’amazu 500 nk’aya Rweru

Abayobozi b’Akarere ka Karongi batangaza ko nyuma yo kwibonera ibyiza byinshi bigize Umudugudu wa Mbuganzeri byabahaye isomo, bakaba biyemeje nabo kuwugira.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Karongi basobanurirwa imiterere y'Umudugudu wa Mbuganzeri muri Rweru mu Karere ka Bugesera.
Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Karongi basobanurirwa imiterere y’Umudugudu wa Mbuganzeri muri Rweru mu Karere ka Bugesera.

Byatangajwe n’abayobozi ndetse n’abakozi b’aka karere 41 bari mu itsinda ryasuye, kuri uyu wa 09 Kanama 2016, umudugudu ugizwe n’amazu 104 yatujwemo ababaga ku birwa bya Mazani na Sharita muri Rweru, mu Karere ka Bugesera.

Ni mu rwego rwo kwitegura gutangira gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ubwo yawufunguraga ku mugaragaro, avuga ko intara zose zagakwiye kubamo imidugudu nk’uwo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko nyuma y’ibyo basobanurirwaga kuri uwo mudugudu, babashije kwibonera byinshi utandukaniyeho n’indi, bikaba bibahaye isomo rizabafasha mu kunoza imiturire no kwihutisha iterambere ku batuye akarere ke.

Ati ˝Twarabirwaga tukumva ari byiza, noneho turabibonye dusanga ni byiza kurusha uko twabyumvaga. Ni isomo ryiza kandi rizadufasha muri gahunda nk’izo kunoza imiturire, kwegereza ibikorwa remezo abaturage benshi icyarimwe n’ibindi.˝

Niyihaba Thomas, Umunyamabnga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, na we wari muri iri tsinda, agira ati “Ni byiza ko abayobozi bacu ahubwo batwijeje ko bazaharanira ko umudugudu nk’uyu ugezwa mu mirenge yose, kuko wafasha henshi mu iterambere.˝

Uyu mudugudu wubatse muri Rweru mu Karere ka Bugesera ufite ibyangombwa byose.
Uyu mudugudu wubatse muri Rweru mu Karere ka Bugesera ufite ibyangombwa byose.

Gashyekero Pascal, wari uhagarariye abaturage akaba n’umwe mu bazimurwa ahagomba guterwa icyayi bagatuzwa mu mudugudu nk’uwo mu Murenge wa Rugabano, ati ˝Umuntu agira impungenge iyo atabona neza ikinyuranyo hagati y’aho avanywe n’aho agiye, ariko nihubahirizwa ibyo twiboneye, ni paradizo kuri twe.˝

Akarere ka Karongi kavuga ko mu gihe cy’amezi 12 kazaba kubatse umudugudu ugizwe n’amazu ari hagati ya 100 na 200, ariko nyuma y’iki gihe igikorwa kikazakomeza ku buryo bazagera ku mazu 500.

Uyu mudugudu ugomba kuba ugaragaramo ibikorwa by’ingenzi nk’amashuri, laboratwari, isomero, ubwiherero n’ibikoni bigezweho, ibibuga, ivuriro riciriritse (poste de santé), amazi meza, imihanda, interineti n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kugitekerezo kiza cyo kubakira abantu, ariko se bamwe bari kwimurwa muri Rugabano sector ko uwo mudugudu muvuga muzadutuzamo tutazi nahantu uri,mwatubwira aho muteganya kudutuza nyuma yuko amasambu yacu tuyabuze kubera icyayi

alias yanditse ku itariki ya: 11-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka