Aborozi bambuwe agera kuri miliyoni 48 bagiye kwishyurizwa

Guverineri w’Iburengerazuba, Cartas Mukandasira, yijeje aborozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba bambuwe agera mu miliyoni 48 ko agiye kubakurikiranira ibibazo.

Ibaruwa abo borozi bandikiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu babusaba kubishyurizwa.
Ibaruwa abo borozi bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu babusaba kubishyurizwa.

Gahiya Tegeri Gaad, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Aborozi muri Nyabihu (UPROCENYA), avuga aborozi bo ku rwego rw’intara bambuwe asaga miliyoni 48 n’abacuruzi b’amata bayabaranguriraga.

Ni mu gihe ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu gusa bambuwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 n’ibihumbi 51.

Aborozi bambuwe muri Nyabihu bagera kuri 544 bibumbiye mu makoperative atandukanye ahurira mu UPROCENYA.

Iki kibazo kimaze imyaka iri hagati y’umwe n’itatu. Gahiya Tegeri Gaad avuga ko bakimenyesheje akarere n’intara ngo bagikurikirane ariko kugeza ubu ngo ntibarishyurwa kubera amananiza, nyamara ababambuye ngo baranatsinzwe mu nkiko.

Agira ati “Ugasanga bakoze nk’uburyo bafungura kompnyi kandi kompanyi nta mitungo iba ifite, noneho wajya kubishyuza bakakubwira ngo imitungo y’umuntu ku giti cye si iya kompanyi, ayo mategeko akatugonga kandi bo ubwabo bafite imitungo.”

Yongeyeho ko hari n’abo usanga barandikishije imitungo yabo ku bana babo cyangwa abo mu miryango yabo na byo bikagorana kubishyuza.

Akarere ka Nyabihu kamenyeshejwe iki kibazo muri Werurwe 2016 binyuze mu ibaruwa ihuriro ry’aborozi ryakandikiye rigasaba kubishyuriza.

Kuva ubwo umuyobozi w’aka karere, Uwanzwenuwe Theoneste, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bakishyuriza aba borozi, ariko aborozi bavuga ko kugeza ubu bigaragara ko ababambuye nta bushake bafite bwo kwishyura.

Mukandasira Caritas, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, avuga ko nubwo aborozi bavuga ko bandikiye intara bayimenyesha, iyo baruwa batayibonye.

Gusa, yijeje abo borozi ko kuva aho amenyeye iki kibazo kuri uyu wa 2 Kanama, agiye kugikurikirana ku buryo mu byumweru bibiri azaba yabonye amakuru yose arebana na cyo akabafasha kwishyurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka