Abimuwe ku musozi wa Rubavu basubijwe

Abaturage bimuwe mu manegeka ku musozi wa Rubavu bagatuzwa Kanembwe bahawe ibyangombwa by’ubutaka bwabo nyuma yo gutakambira Perezida Paul Kagame.

Murenzi Janvier ashyikiriza abaturage bimuwe ibyangombwaby'ubutaka
Murenzi Janvier ashyikiriza abaturage bimuwe ibyangombwaby’ubutaka

Tariki ya 26 Nzeli 2016, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bufatanyije n’umubitsi wungirije w’impapuro mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba Munyangaju Damascene, bashyikirije abaturage 663 ibyangombwa by’ubutaka bafite ku musozi wa Rubavu.

Baravugana Ibrahim, umwe bashyikirijwe avuga ko yishimira kuba agize uburenganzira ku butaka bwe.

Agira ati “Ndashimira ubuyobozi budushubije uburenganzira ku butaka bwacu n’amashayamba twari tuhafite. Ubu tugiye gukoresha ibyangombwa nk’umutungo uduhesha inguzanyo twiteze imbere kandi turizeza ubuyobozi ko tuzakoresha neza ubutaka dusubijwe.”

Mu kwezi kwa Werurwe 2016 ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu, nibwo abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu, bamugejejeho ikibazo cy’akarengane ko kwamburwa ubutaka bwaho bari batuye.

Abaturage babwiye Perezida Kagame ko nubwo bimuwe ku musozi wa Rubavu bifuza kugumana ubutaka bwaho bakahakorera ibyo ubuyobozi bwifuza, aho kuhamburwa burundu.

Abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu bahawe ibyangombwa by'ubutaka bwabo
Abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu bahawe ibyangombwa by’ubutaka bwabo

Ministeri y’umutungo kamere yatangaje ko abaturage batahambuwe ahubwo hazatungwanywa bakahasubizwa. Perezida Kagame yahise asaba ko byaba byiza abaturage bahahawe, bakabwirwa icyo kuhakorera maze bakabishyira mu bikorwa.

Murenzi Janvier umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yasabye abaturage gukoresha ubutaka neza, hagendewe kubiteganywa ku byangobwa bahawe.

Agira ati “Murasabwa kugendera kubitaganyijwe kuri uyu musozi birimo kuwuteraho ibiti.”

Abaturage 1200 bimuwe ku musozi wa Rubavu muri 2010 kubera gutura mu manegeka yabakururiraga guhitanwa n’ibiza.

Ubuyobozi by’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gifatanyije n’urwego rw’Inkeragutabara bahise bahakorera ibikorwa byo kubungabunga.

Ahakuwe abaturage hashyize ibikorwa nyaburanga ariko ahatarashyizwe ibyo bikorwa abaturage basaba ko bahahabwa bakahakoresha bitanyuranije n’amabwiriza.

Abaturage bagomba kuzabahwa ibyangombwa ni 1023 ariko abamaze gutanga amakuru yuzuye kugira ngo bahabwe ibyangombwa by’ubutaka ni 663. Abataratanga amakuru bakaba basabwa kuyatanga kugira bahabwe ibyangombwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka