Abimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege barasaba guhabwa ibyo bemerewe

Abaturage bimuwe ahazubakwa Ikibuga cy’Indege cya Bugesera mu Murenge wa Rilima barasaba akarere kubaha ibyo bemerewe mbere yo kwimurwa.

Uyu mudugudu w'abimuwe ahagomba kubwakwa Ikibuga cy'Indege cya Bugesera wubatswe n'Inkeragutabara.
Uyu mudugudu w’abimuwe ahagomba kubwakwa Ikibuga cy’Indege cya Bugesera wubatswe n’Inkeragutabara.

Hashize umwaka abo baturage bimuwe batuzwa Murenge wa Juru mu Kagari ka Musozu.

Iyi miryango, ni imiryango yabonaga nibayiha ingurane y’amafaranga kubera ubucye bwayo, atazavamo ibibanza ndetse n’amazu ihitamo ko bayubakira umudugudu umwe.

Uwitwa Nkundimana Callixte avuga ko mbere y’uko bimurwa bari barijejwe ko bazahabwa ubutaka bwo guhingaho ibigomba kujya bitunga imiryango yabo, cyane ko hafi ya bose batunzwe n’ubuhinzi.

Agira ati “None na n’ubu ntaho guhinga turabona, ko twari dutunzwe n’ubuhinzi se ubu baragira ngo dukore iki ko inzara igiye kutwicira mu mazu meza baduhaye”.

Mugenzi we, Mukantwari Dative we avuga ko inka bahawe baziburiye ubwatsi kubera kubura aho kubuhinga kandi ngo nta n’aho babukura none zikaba zitababyarira umusaruro nk’uko bari bawiteze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ntibuhakana ko koko hari ikibazo cy’ubutaka kiri muri uyu mudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, agira ati “Iyi miryango ubutaka yagombaga guhabwa ni imirima yo mu gishanga cya Rurambi kuri ubu ikaba irimo gutunganywa ikurwamo urufunzo. Gusa mu gihe cya vuba iyi mirima bazyihabwa”.

Nubwo nta gihe kizwi agaragaza bazahabwa iyo mirima, Nsanzumuhire avuga ko bashaka ko abo baturage bazajya bahinga umuceri kuko byagaragaye ko ari wo utanga inyungu cyane.

Imiryango 62 ni yo yahatujwe mu Kagari ka Musovu mu Murenge wa Juru, naho iyindi miryango yabonaga ifite ubushobozi bwo kwigurira ibibanza no kwiyubakira ijya gushaka ahandi itura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka