Abiga itangazamakuru rifotora basuye abagore bakora ubugeni n’ubukorikori

Abanyeshuri barimo kwiga gufotora mu kigo cy’itangazamakuru, Kigali Today, basuye abagore bakora ubugeni mu kigo “Women for Women” kiri mu Karere ka Kayonza.

Abiga itangazamakuru ryo gufotora bari bageze i Kayonza mu Kigo Women for Women.
Abiga itangazamakuru ryo gufotora bari bageze i Kayonza mu Kigo Women for Women.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 28 Nyakanga 2016, cyari mu rwego rwo kwimenyereza gufotora no kurushaho gufata amaforo meza; atanga isura y’umwimerere ku bayabonye.

Abanyeshuri bageze muri "Women for Women" iherereye mu Mudugudu wa Kiyanja, Akagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama, bavuga ko bahakuye ubumenyi bukomeye mu buryo bwo guhuza amabara meza ahurira mu ishusho no gutanga inkuru nyayo kandi yivugira mu mafoto.

Uwihanganye Joe, umwe muri bo, yagize ati “Ibi biduhaye ubumenyi bukomeye mu buryo bw’imifotorere yacu, tumenye gukora inkuru y’amafoto ishingiye ku bikorwa by’ubwiza twifashishije uburyo butandukanye twize.”

Abagore bavuga ko ubugeni n'ubukorikori bitanga amafaranga kandi bikagira akazi gahoraho.
Abagore bavuga ko ubugeni n’ubukorikori bitanga amafaranga kandi bikagira akazi gahoraho.

Mugenzi we, Muvara Eric, we yagize ati “Gufotora bisaba ubuhanga ariko bikaba akarusho kumenya aho ibishobora kugira neza ifoto yawe biri. Ni ubuhanzi nk’ubundi ku buryo twizera ko gufotora abagore nk’aba bizaduha uburyo bwiza bwo kunyuranyuranya amabara meza agize imitako y’aba bagore.”

Umwarimu w’aba banyeshuri, James Akena, yavuze ko yatekereje kujyana abiga itangazamakuru ryo gufotora muri iki kigo gikorerwamo ubugeni n’ubukorikori, ngo afashe abiga gufotora kumenya kuvumbura tekiniki n’ubwiza bw’ifoto wifashishije amabara menshi ari ahantu ndetse n’ibintu bitandukanye bihari.

Yagize ati “Aha hantu hari amabara menshi y’ibintu byiza bidasanzwe, ni ahantu umuntu wiga gufotora ashobora gukura ubumenyi bukomeye bwo gukora ifoto iryoheye ijisho kandi ifite icyo isobanura nk’inkuru. Aha ni ahantu hafasha umuhanga mu gufotora kuhakura amafoto adasanzwe.”

Kugira ngo ifoto ibe nziza bisaba ubuhanga butandukanye.
Kugira ngo ifoto ibe nziza bisaba ubuhanga butandukanye.

Abanyeshuri 15 n’abarimu babo batatu, ni bo basuye iki kigo gifasha abagore barenga 100 batishoboye kwivana mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bagore bakomereze aho tu kuko iyo ukora akazi ukishimiye karagukiza erega ubundi akazi kose nakazi icyibi nukwiba kandi wibukeko bavuga ngo akazi kabi kaguhesha akeza.

NDAYISHIMIYE Jean Paul yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka