Abibona mu ndorerwamo y’amoko bagabanutseho 10%

Igipimo cy’ubwiyunge bw’Abanyarwanda (RRB) cyerekanye ko abibona mu ndorerwamu y’amoko bagabanutseho 10% hagati y’umwaka wa 2010 na 2015.

Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge ivuga ko abibona mu ndorerwamo y'amoko bagabanutse
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko abibona mu ndorerwamo y’amoko bagabanutse

Byavugiwe mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Nzeri 2016.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba, avuga ko iki gipimo gikorwa buri myaka itanu, cyerekanye ko hari intambwe igaragara yatewe mu bwiyunge bw’abanyarwanda.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2010 iki gipimo cyerekanye ko abibona mu ndorerwamo y’amoko bari ku kigero cya 37% mu gihe mu cya 2015 bamanutse bagera kuri 27.9%. Iyi ni intambwe ndende kandi ishimishije abanyarwanda bagezeho”.

Iki gipimo cyerekanye ko ingengabitekerezo ya Jenoside na yo yavuye kuri 30% iramanuka igera kuri 25.8%, mu gihe abafite ibikomere batewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo bavuye kuri 11% bakaba bageze kuri 4.6%.

Mu byari bigamijwe muri iki kiganiro , harimo ku kuvuga ku iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzaba ku ya 21 Nzeri 2016.

Ndayisaba agaruka kandi ku bikorwa bizaranga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, kizatangira ku ya 1 Ukwakira 2016.

Ati “Mu gihugu hose iki cyumweru kizatangizwa n’umuganda udasanzwe w’ubumwe n’ubwiyunge. Uzibanda ku bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahejwe n’amateka bigaragara ko basigaye inyuma ndetse n’abandi bakeneye ubufasha”.

Avuga ko bibanze ku muganda kuko igipimo cy’ubwiyunge cya 2015, cyerekanye ko umuganda waje mu bikorwa biri ku isonga mu kunga abanyarwanda, kuko uri ku rugero rwa 90%.

Ikindi kizaranga iki cyumweru, ni ibiganiro bizabera mu gihugu cyose bigamije kwisuzuma kugirango abanyarwanda barebe aho bageze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, inzitizi baba bagifite ndetse n’ibisubizo bikenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AHUBWO MURI IYI MINSI IKINTU KITUMVIKANA MAZE KWIBONERA, NI UKUBONA ABANTU BAHUJE UBWOKO BAKORA DIVORCE!!!! NTIBYUMVIKANA RWOSE!!!

J yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka