Abayobozi ntibarasobanukirwa impapuro zigaragaza inshigano muri serivisi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiratangaza ko mu Karere ka Karongi hari benshi mu bayobozi batarasobanukirwa imikoreshereze y’impapuro zigaragaza inshingano ku batanga n’abahabwa serivisi runaka (Service charter).

Abenshi mu bakozi b'imirenge usanga ngo badasobanukiwe n'impapuro zifashishwa mu gutanga serivisi ziswe "Service Charter". Aha RGB yari mu bugenzuzi mu Murenge wa Mubuga.
Abenshi mu bakozi b’imirenge usanga ngo badasobanukiwe n’impapuro zifashishwa mu gutanga serivisi ziswe "Service Charter". Aha RGB yari mu bugenzuzi mu Murenge wa Mubuga.

Izi mpapuro biteganywa ko zishyirwa ku biro bya buri rwego rw’ibanze kuva ku kagari kugeza ku karere, zikaba zigaragaza servisi zitangirwa kuri buri rwego ndetse n’ibyo usaba izo serivisi asabwa ngo azibone, nk’igihe bitwara, ikiguzi n’ibindi.

Uwizeye Solange, Umukozi wa RGB ushinzwe Gukurikirana Imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu nzego za Leta, avuga ko we n’itsinda ayoboye mu kureba imikoreshereze y’izi mpapuro basanze muri Karongi ziri ku mirenge gusa, kandi abenshi mu bayobozi bakaba badasobanukiwe imikoresehereze yazo.

Ati ˝Ku mirenge hafi ya yose izi mpapuro ziramanitse, ariko wagera ku kagari ukazibura, ikindi twabonye, ntabwo abantu bazisobanukiwe, baba abakozi bo ku mirenge no ku kagari! Ni ukwirwariza, nta mahugurwa bigeze bazihabwaho,….. abaturage bo twasanze ari mu gicuku.˝

Itsinda rya RGB mu kugenzura imikoresherezo ya "Service charter" ryasanze abaturage ntacyo bazi kuri izo mpapuro kandi ari zo zibayobora mu kwaka serivisi.
Itsinda rya RGB mu kugenzura imikoresherezo ya "Service charter" ryasanze abaturage ntacyo bazi kuri izo mpapuro kandi ari zo zibayobora mu kwaka serivisi.

Uwizeye akomeza avuga ko izi mpapuro zihabwa uturere tukanasabwa kuzikwirakwiza mu nzego zo hasi, habanje guhugurwa abakozi bo ku turere kugira ngo bazahugure abandi bikanegezwa no ku baturage kuko ari bo bagerwabikorwa ba mbere bazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Muhire Emmanuel, avuga ko ikibazo cyabayeho ari uko impapuro bari bahawe zabaye nke.

Ati ˝Hari aho basanze ziriya Service charter zitari kuko izo bari baduhaye zari nke, twabashije kuzishyira ku mirenge hagasigara iy’akagari kamwe, n ayo tugahitamo kuyishyira ku murenge kugira ngo abahagera babashe kuyibona.˝

RGB yasanze abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage muri Karongi batazi imikoreshereze y'izi mpapuro kandi ari zo zigaragaza serivisi zitangwa.
RGB yasanze abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage muri Karongi batazi imikoreshereze y’izi mpapuro kandi ari zo zigaragaza serivisi zitangwa.

Aha RGB ivuga ko nubwo itabashije guhuza imibare neza n’aho izi mpapuro zagombaga kujya hose, ariko akarere katigeze kagaragaza ko hari aho zitagejejwe kandi ari ngombwa. Hanzuwe ko akarere kagaragaza imibare y’izibura RGB ikazazibaha.

Iri genzura mu Karere ka Karongi, ryabaye kuva ku wa 18-19 Nyakanga, ikaba ikomereje mu Karere ka Rutsiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka