Abaturage biguriye ubwato buciriritse babikesha Ubudehe

Ubudehe bw’Umudugudu wa Kinyove mu Kagari ka Rurindo mu Murenge wa Musenyi mu Bugesera, bwafashije abaturage kwigurira ubwato bune bubafasha guhahirana n’ab’ahandi.

Ubu ni ubwato bwo ku Kirwa cya Birwa mu Karere ka Burera. Ifoto: N. Niyizurugero/Kigali Today.
Ubu ni ubwato bwo ku Kirwa cya Birwa mu Karere ka Burera. Ifoto: N. Niyizurugero/Kigali Today.

Ku cyambu cya Kinyove cyo mu ruzi rw’Akanyaru, hari ubwato burimo kwambutsa ibintu n’abantu berekeje mu Ntara y’Amajyepfo banyuze mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Ubwato bakoresha ni ubwo biguriye binyuze muri gahunda y’Ubudehe bw’umudugudu, nk’uko Habineza Protegene ukuriye komite y’Ubudehe mu Mudugudu wa Kinyove abivuga.

Agira ati “Twari dufite ikibazo cy’ubwigunge kuko tutabashaga guhahirana n’utundi duce. Ni bwo twicaye nk’abaturage tusanga ari ikibazo twese duhuriyeho maze tubonye amafaranga y’Ubudehe, twihutira kugura ubwato bune.”

Habineza avuga ko kuva babugura mu mwaka wa 2010, ubu bahahirana n’utundi duce ndetse bikabafasha kujyana ibyo bejeje ku masoko atandukanye.

Uretse kubakura mu bwigunge, amafaranga yishyuzwa abagenzi, yabafashije korora, aho bamaze koroza abaturage 30 inka, abandi borozwa amatungo magufi.

Mukeshimana Francoise, umwe mu borojwe inka, agira ati “Ubudehe bwaradufashije cyane kuko ubu banyoroje inka none yatangiye kunyungura kuko ndabona amata ndetse n’ifumbire, kandi ubu nditegura no koroza mugenzi wanjye.”

Perezida w’iyo komite we, avuga ko uretse inka, buri muturage wese utuye uyu mudugudu amaze guhabwa ihene eshatu kandi ngo byose byavuye ku mafaranga bakura muri ubwo bwato n’icyambu.

Agira ati “Batangiye baduha inkunga y’ibihumbi 600Frw, tuyikoresha neza. Baje kudukorera igenzura basanga turi aba mbere mu karere kose mu gukoresha inkunga y’Ubudehe, maze batwongera andi miliyoni.”

Ubwo budehe bwanabashije kugura icyuma gisya imyaka ndetse banubaka inzu y’imiryango ibiri aho hafi y’icyambu. Inzu ikodeshwa ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Umudugudu wa Kinyove utuwe n’ingo 165. Ubudehe ni gahunda igamije kurwanya ubukene hashingiwe ku bikorwa by’abaturage, aho inkunga ihabwa umudugudu igakoreshwa mu guhitamo imishinga ufitiye abawutuye akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka