Bashobewe n’ikibazo cy’inda zibasira amashyamba

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe barasaba gukemurirwa ikibazo cy’inda zikomeje kwibasira amashyamba yabo, zigatuma adakura neza ngo atange umusaruro uko bikwiye.

Aho inda zageze amashyamba atangira kuraba no gukokoka
Aho inda zageze amashyamba atangira kuraba no gukokoka

Dusabimana Simon, utuye mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka, avuga ko inda zibasira amashyamba ari ikibazo gikomeye kuburyo ngo zijya no ku bantu.

Agira ati “Ikibazo cy’inda kirahari ku buryo ushobora kuba ugenda no mu muhanda ukabona zagukwiriyeho, zirangiza n’ibidukikije. Ibiti byatangiye kuma. Rwose Leta yakigaho.”

Mugenzi we Handikimana avuga ko kubera izo nda, byatumye umusaruro w’ibiti asarura mu ishyamba rye, ugabanuka.

Agira ati “Waragabanutse cyane! Niba umuntu afata icyemezo cyo kuba yanaritema ritaramera neza kubera ikibazo cy’inda, ubwabyo ni igihombo umuntu aba yatangiye kwinjiramo.

Kandi i Nyamagabe twari dufite amashyamba asa n’aho adutunze warigurisha uvuga uti wenda nikenure, ngire n’akandi kabazo nkemura muri ubwo buryo. Twabuze abadukorera ubuvugizi rwose. Leta yagikemura.”

Ku mababi y'ibiti usangaho imigi y'umweru inda zateyeho,abaturage bavuga ko yangiza amashyamba bikomeye
Ku mababi y’ibiti usangaho imigi y’umweru inda zateyeho,abaturage bavuga ko yangiza amashyamba bikomeye

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko icyo kibazo cy’inda zangiza amashyamba gihari, kikaba gikunda kwibanda ku biti by’inturusu.

Yongeraho ko ahanini zikunze kwibasira amashyamba adakoreye neza. Ni ho ahera asaba abaturage kurushaho kwita ku mashyamba bayakorera neza, bayakonorera, bacukura ibyobo bifata amazi ndetse banatera n’ubwoko bwiza budakunda gufatwa n’izo nda, nk’ubwa Mayideni.

Agira ati “Byari bifite ubukana ariko byagiye bigabanuka. Ni ingamba zafashwe n’abashakashatsi bagaragazaga ko hataraboneka umuti urambye. Umuti babonaga waterwa mu biti kugira ngo zipfe washoboraga kuba wakwangiza n’ibindi binyabuzima nk’inzuki n’ibindi, aho ngaho rero bisaba abantu bakwitonda.”

Akomeza avuga ko abashakashatsi bagishakisha umuti mwiza utakwangiza ibindi binyabuzima waterwa mu mashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wahora niki ko ninzuki zanjye zafashe konji kubera izo nyagwa z’inda. tugiye gupfa. twarahombye cyane kubyubuki.

Jerome yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka