Abaturage bahaye ibiro by’akagari amashanyarazi ngo bihutishe serivise

Abaturage b’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, bakusanyije ubushobozi bageza umuriro mu biro by’akagari kugira ngo serivisi bahabwa zihute.

Ibi ni ibiro by'Akagari ka Kibaza mu Karere ka Gasabo. Ifoto: Kigali Today/Ububiko.
Ibi ni ibiro by’Akagari ka Kibaza mu Karere ka Gasabo. Ifoto: Kigali Today/Ububiko.

Aba baturage bavuga ko igitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko mu gace batuyemo hagejejwe amashanyarazi ariko ibiro by’akagari kabo bigasigara bitayafite.

Nyuma yo kubyumvikanaho, biyemeje ko buri rugo rwatanga amafaranga 500Frw kugira ngo umuriro ubashe kugezwa mu biro by’akagari ndetse banagure imashini isohora impapuro (printer).

Twahirwa Narcisse avuga ko serivisi ziganjemo izo gutanga ibyangombwa zajyaga zidindira kuko byasabaga umuyobozi w’akagari kujya gukorera ku biro by’umurenge, ahari umuriro ndetse n’imashini ibasha gusohora impapuro.

Ati ”Nko gutanga ibyangombwa byatindaga rwose. Waba uje ari nk’icyangombwa ukeneye ugasanga umuyobozi ntawe uhari yagiye gukorera ku murenge, bikagusaba kuzagaruka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama, Nibagwire Jeanne, avuga ko ibyo aba baturage bavuga ari ukuri kuko ngo serivise zadindizwaga no kutagira amashanyarazi mu biro by’akagari kandi amashanyarazi ari hafi.

Uyu muyobozi yizeza abaturage bagize icyo gitekerezo ko na we azakora uko ashoboye akanoza serivise abaturage bakenera, kuko ngo bamweretse ko icyo biyemeje bakigeraho.

Ati ”Nzakora ibishoboka byose noze serivise zihabwa abaturage bitewe n’ubu bushobozi bangaragarije kandi bishatsemo, kuko rwose banyeretse ko icyo biyemeje bashobora kukigeraho.”

Amafaranga abaturage bamaze gutanga yabashije kugeza umuriro mu biro by’akagari. Abandi bakaba bakomeje kuyatanga kugira ngo hagurwe imashini isohora impapuro (printer) kuko na yo iri mu bigomba kugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashaka kume nimukahe karere nzaze gutanga umusanzu wajye

Nagizimana fidele yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka