Abatewe impungenge n’ihinduka ry’amazi y’ikiyaga cya Kivu barahumurizwa

Impuguke zo mu kigo LKMP, gishinzwe gucunga ikiyaga cya Kivu, zitangaza ko guhindura ibara kw’amazi y’ikiyaga cya Kivu, byatewe n’umuyaga mwinshi.

Amazi y'ikiyaga cya Kivu agaragaramo ibice bibiri bidasa
Amazi y’ikiyaga cya Kivu agaragaramo ibice bibiri bidasa

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi amazi y’ikiyaga cya Kivu yongeye guhindura ibara bigatuma abagituriye bibaza icyabiteye.

Mu itangazo, LKMP (Lake Kivu monitoring Programme) ivuga ko guhindura ibara kw’amazi y’ikiyaga cya Kivu ryatangiye kwigaragaza mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2016, ritandukanye riryagaragaye mu kwezi kwa Werurwe 2016.

Icyo gihe amazi yahinduye ibara asa nk’ubururu. Byatewe n’ihindagurika ry’amazi y’ikiyaga cya Kivu yivanze, ayo hasi akajya hejuru. Ubu ho, amazi yo ku nkombe ni yo yahindutse, asa nk’ikigina.

Ange Mugisha, umukozi wa LKMP, avuga ko kuri ubu ihindagurika ryatewe nuko mu gihe cy’impeshyi, ikiyaga cya Kivu kibamo umuyaga mwinshi uhuha ugana mu majyaruguru yacyo.

Mu gitondo, umuyaga uhuha buhoro ku buryo impinduka zitaboneka. Ariko uko umunsi ugenda ukura, umuyaga ugenda wiyongera, impinduka ziragaragara.

Agira ati “Impinduka ziterwa n’ihindagurika ry’ubukana bw’umuyaga. Zijyanye n’igihe amazi y’ikiyaga yo mu gice cyo hejuru yivanga ubwayo akanivanga n’ifumbire ituruka mu mazi yo mu ndiba y’ikiyaga.”

Amazi yo ku nkombe ni yo yahinduye ibara
Amazi yo ku nkombe ni yo yahinduye ibara

Uwo muyaga mwinshi utuma amazi y’imigezi nka Sebeya, yisuka muri icyo kiyaga, asa n’igitaka, agera ku nkombe, akivanga n’asanzwe muri icyo kiyaga, mu gice cyo hejuru, bigatuma ahindura ibara.

Ibipimo byafashwe na LKMP, mu mpera za Kanama 2016, bigaragaza ko amazi yo mu gice cyo hejuru yivangira hasi kugeza ku bujyakuzimu bureshya na metero 50, nkuko bisanzwe mu gihe cy’impeshyi.

Ubusharire (PH) bw’amazi bugeze ku gipimo cya 9.16. Ibipimo bitandukanye byafashwe bigaragaza ko ikiyaga gitekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka