Abatarishyuwe hubakwa Uruganda rw’Amata rwa Mukamira bagiye kwishyurizwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bakoze mu mirimo yo kubaka Uruganda rw’Amata rwa Mukamira ntibishyurwe.

Mayor Uwanzwenuwe yijeje abatarishyuwe mu mirimo yo kubaka Uruganda rw'Amata rwa Mukamira kubakurikiranira ikibazo.
Mayor Uwanzwenuwe yijeje abatarishyuwe mu mirimo yo kubaka Uruganda rw’Amata rwa Mukamira kubakurikiranira ikibazo.

Nyirabadeshi Irena, umwe mu baturage bavuga ko bakoze ku ruganda rw’amata rwa Mukamira rwubakwa, agira ati “Umwaka urashize tudahembwe. Twarayabuze, bansigayemo cumi na bitatu bampemba makumyabiri na bibiri.”

Abajijwe igihe aya mafaranga yaba amaze batishyuwe yagize ati “Ese ko ari cyera ko umwaka urangiye.Umwana nabyaye ari kugenda n’amaguru.”

Abandi baturage baganiriye na Kigali Today bakoze kuri urwo ruganda bavuga ko ikibazo cyo kutabona amafaranga yabo cyatangiye muri Nzeri 2016, bakavuga ko abagifite barenga 200.

Nta mubare w’amafaranga mbumbe yabashije kumenyekana aba baturage bishyuza, gusa bavuga ko bamaze igihe kirekire batarishyurwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bwakibwiwe ubwo bwasuraga inyubako.

Umuyobozi w’aka karere, Uwanzwenuwe Theoneste yagize, ati “Ubwo twasuraga inyubako mu rwego rwo kwitegura ko uruganda mu minsi iri imbere rwatangira imirimo, twarakigaragarijwe.

Nk’ubuyobozi icyo twasabye ni uko hagaragazwa urutonde rw’abo bakozi bishyuza, tukamenya ngo barishyuza angahe noneho tukabafasha kugira ngo bishyurwe.”

Uwanzwenuwe avuga ko urutonde rw’abakozi kurubona bitazarenza icyumweru, ubundi ikibazo cyabo kigakurikirwanwa, ababakoresheje bakabishyura.

Uru ruganda ngo rukaba rwarakozweho na ba rwiyemezamirimo batandukanye bitewe n’imirimo itandukanye yakorwaga. Batehereje kumenya ahaba hari ikibazo kugira ngo bafashe abaturage kwishyurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka