Abarokotse Jenoside batishoboye barasaba gusonerwa ubukode bw’ubutaka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Bugesera barasaba Leta ko yabasonera ubukode bw’ubutaka kuko amafaranga basabwa badashobora kuyabona.

Bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye babona aho kuba batujwe n'abagiraneza. Barasaba gusonerwa ubukode bw'ubutaka.
Bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye babona aho kuba batujwe n’abagiraneza. Barasaba gusonerwa ubukode bw’ubutaka.

Bamwe muri aba baturage ni abubakiwe amazu n’ikigega FARG, mu Mudugudu wa Rutobotobo, Akagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata. Bavuga ko kubona aho kuba babikesha Leta yabafashije kububakira, bityo ko bibagoye cyane kuba babonera umusoro aho hantu batujwe.

Mukarumanzi Chantal avuga ko bamuzaniye igipapuro cyanditseho amafaranga ibihumbi 14Frw kandi ngo ntayo azabona kuko n’ibyo kurya abibona bimugoye.

Yagize ati “Izi nzu ni izo Leta yaduhaye kuko yabonye ko tutishoboye. Turayitakambira rwose kugira ngo idufashe idusonere kuko nta hantu na hato twakura aya mafaranga ndetse abenshi muri twe dufite ubumuga twatewe mu gihe cya Jenoside.”

Uwambaye Dative na we avuga ko nta mikoro bafite yo kuriha ubukode bw’ubutaka, ahubwo ko Leta yakomeza kubafasha ikabasonera ubwo bukode.

Agira ati “Leta nk’uko yatanze ingurane y’ibibanza twubakiweho aya mazu, n’ubu nidufashe kuko abenshi ntacyo dushoboye.”

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’imisoro n’amahoro mu Karere ka Bugesera, Mpambara Benoit, avuga ko abo baturage batigeze babinyuza mu nzira zijyanye n’amategeko ngo bandikire inama njyanama y’akarere.

Agira ati “Abandi baturage bose bafite ibibazo by’amikoro tubagira inama yo kwandikira inama njyanama y’akarere kugira ngo yige kuri icyo kibazo, bityo ikagishakira umuti. Na bo rero nibandikire inama njyanama maze yige ku kibazo cyabo.”

Kuva mu mu mwaka wa 2014, inama njyanama y’Akarere ka Bugesera ngo yatangiye kwakira amabaruwa y’abasaba gusonerwa amahoro ku bukode bw’ubutaka.

Umudugudu wa Rutobotobo urimo amazu agera kuri 20 yubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya Nibishyure.Ubonye Iyo Basaba Kubagabanyiriza!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka