Abarinzi b’igihango batowe umwaka ushize barashidikanywaho

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ko irimo gusubira mu biranga abarinzi b’igihango, kuko ngo abatowe mu mwaka ushize batizweho bihagije.

Abagize inzego z'ubuyobozi bw'ibanze bagiye gushakisha abarinzi b'igihango mu baturage bayobora.
Abagize inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bagiye gushakisha abarinzi b’igihango mu baturage bayobora.

Icyo gihe, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku bufatanye n’Umuryango Unity Club (ugizwe n’abagore b’abayobozi n’abagore bari mu bayobozi ku rwego rw’Igihugu), yahembye abarinzi b’igihango 17 barimo Gisimba Damas washinze ikigo kirera impfubyi na Padiri Ubald Rugirangoga uhora agaragara mu bikorwa by’isanamitima.

Umurinzi w’igihango, nk’uko Leta ibisobanura, ngo ni Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga wagize ibikorwa by’ubudashyikirwa mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurinda igihugu no kurangwa n’ibitekerezo by’Ubunyarwanda, aho ngo ahora atwara igihugu ku mutima ku buryo ngo yanagipfira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, yavuze ko abagize inzego z’ibanze z’utugari, imirenge, uturere, amadini n’abandi, bagiye gushakisha abarinzi b’igihango bashya, hamwe no gusubiramo ireme ry’abamaze kwambikwa imidari.

Yagize ati "Uwagombye kuba umurinzi w’igihango ntabwo ari uwatowe, ahubwo ibyo yakoze ni byo bigomba kwivugira. Guhera mu tugari bagiye gutoranya abarinzi b’igihango ndetse no kongera gusuzuma abamaze kwambikwa imidari."

Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge.
Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Leta igenera umurinzi w’igihango icyemezo cy’ishimwe, guhabwa ijambo mu nama zitandukanye, ndetse no kwitabwaho n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo kumurinda ubukene n’indi mibereho mibi.

Umurinzi w’igihango uzagera ku rwego rw’igihugu agomba kuba ari uwagize ibikorwa byihariye bifasha Abanyarwanda kuva mu bibazo by’ingutu, ibyo bikorwa bikaba byareze imbuto, bikaba byiganwa ndetse byigisha Abanyarwanda benshi hirya no hino mu gihugu.

Ibyo bikorwa byo gukunda igihugu kandi ngo biba bigomba gukomeza kumuranga kugira ngo akomeze gushyirwa ku rutonde rw’abarinzi b’igihango buri mwaka, nk’uko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibitangaza.

Ibikorwa byatuma umuntu ashyirwa mu barinzi b’igihango muri iki gihe, ni ibyaba bisubiza ibibazo by’ingutu birimo ubukene cyangwa ibyorezo, kandi ngo umuntu akabikora nta kuvangura kumurangwaho.

Ibyo mu gihe cyashize Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishingiraho, birimo ibijyanye n’igihe cyo kubohora igihugu guhera muri 1990, ibyo mu gihe cy’amashyaka menshi, ibyo kurokora abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo mu gihe cy’intambara y’abacengezi, ndetse n’igihe cy’Inkiko Gacaca.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka