Abarimu baratabariza mugenzi wabo wagize impanuka

Abarimu bo muri GS. Nyumba baratabariza mugenzi wabo Ferdinand Ndorimana wagize impanuka ikomeye, ubu akaba akeneye arenga miliyoni ngo abashe kwivuza.

Mwarimu Frerdinand Ndorimana akeneye ubufasha ngo ashobore kwivuza mu Bitaro by'Umwami Fayisali nyuma y'impanuka ikomeye ya moto.
Mwarimu Frerdinand Ndorimana akeneye ubufasha ngo ashobore kwivuza mu Bitaro by’Umwami Fayisali nyuma y’impanuka ikomeye ya moto.

Ferdinand Ndorimana, w’imyaka 25 ni umurezi muri G.S Nyumba iherereye mu Murenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye, Intara y’ Amajyepfo.

Uyu musore yakoze impanuka ya moto ku wa gatandatu tariki 20 Kanama 2016, arakomereka bikomeye ndetse uwari amutwaye we ahita yitaba Imana.

Nk’uko bivugwa na Dieudoné Hagenimana, umwarimu ukorana na Ndorimana, kuri ubu ngo ari mu bitaro byitiriwe umwami Fayçal i Kigali.

Ngo amaze gukorerwa ibizamini basanze hari amaraso yipfundikiye mu mutwe, kandi yaravunitse igupfa ryo mu rutirigongo riherereye mu irugu.

Kugira ngo akire ngo birasaba ko abagwa mu mutwe kugira ngo bakuremo ayo maraso yipfunditse ndetse no gukora ku buryo batunganya iryo gupfwa ryavunitse ryo mu irugu dore ko byanamuteye kugagara (paralysie) ibice byose byo munsi y’ijosi.

Hagenimana avuga ko bamusabye miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babashe kumubaga ngo RAMA yishyura 85% hasigara 15% y’ikiguzi cyose angana n’ibihimbi 900. Avuga kandi ko hakenewe n’ibihumbi 650 by’imiti yo kumufasha amaze kubagwa.

Hagenimana akagaira ati “Twebwe nk’abarimu bakorana twabashije kwegeranya ibihumbi 200 gusa.”

Ababyeyi ba Ndorimana, ubusanzwe b’abahinzi baciriritse, ngo bari babashije gushakisha amafaranga yo kumuvuza kuva yakora impanuka kugeza muri CHUK, ariko ubu ngo ubushobozi bwarabashiranye.

Twashatse kumenya niba hari icyo Akarere ka Huye yakoreragamo kamufasha, Védaste Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, adusubiza agira ati “Atwandikiye twabyigaho tukareba niba yagenerwa ubufasha nk’ubw’undi muturage wacu utishoboye.”

Ngo uwagira umutima n’ubushobozi bwo gufasha uyu mwarimu, yahamagara Noel Musafiri umurwaje kuri 0728506429.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Yoo!!! Imana ikurinde nkumunyeshuri yigishije neza ndasaba ufite umutima wogutana yatanga uko yifite kugirango abashe gukira akomeze kwigisha abandi.

Patrick yanditse ku itariki ya: 6-09-2016  →  Musubize

Ibi byaba kuriwese uri kwisi

Umuntu nyamuntu asomye iyi nkuru yakagombye gufasha uko ashoboye kandi akanamutabariza kuko umubyeyi wese aba yifuzako abana be barerwa neza kandi uyu yari umurezi mwiza

kwitonda yanditse ku itariki ya: 1-09-2016  →  Musubize

sorry, gusa uyu mwarimu nuwo gufashwa, cyokoze turasaba sacco tubamo nkakoperative yabarimu, ko yakagombye kugira icyo ikora, ndetse na leta muri rusange ngo twiheshe agaciro.

muhire yanditse ku itariki ya: 1-09-2016  →  Musubize

Oh my Lord listen our prayers and recover our boy Ferdinand from his sickness

Alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

Azakira ariko azaba yababaye kurushaho.but I believe that God will recover him from his sickness soon

Alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

Twitange tugere Ku murwayi uko twifite natwe Imana izaduha umugisha.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

ESE buriya akarere ka Huye ntikari Ku mufasha batabanje kwandika? Niba umurwaye yaragagaye c azandika ate?

Alias yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

kuba akiriho ntacyo bitubwiye ariko !apfuye ubu twahibibikana.prevenons

karibu yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

Uyu musore twarakoranye i gishamvu, gusa ufite umutima utabara yadufasha pe mugihe REB nakarere ka Huye bataragira icyo bafasha, Imana itabare

lobi Tongo yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

Kigalitoday ubwo wagera aho gutabariza umwarimu uri inyamibwa pe

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

ubu se mana tabara uyu mwarimu

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

Impanuka ya mbere ya mwarimu ni agashahara gake

alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka